Ishyaka PL rirashimira Abanyarwanda icyizere barigaragarije mu matora

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu /PL rirashimira Abanyarwanda bose icyizere barigiriye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye ku matariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024.

Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo iryo shyaka ryashyize ahabona ku itariki ya 17/07/2024.

Ishyaka PL rishimira byimazeyo Abanyarwanda uburyo bahundagaje amajwi menshi cyane kuri Nyakubahwa Paul Kagame, Umukandida ryashyigikiye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, rikaba ryishimiye cyane intsinzi yegukanye.

Ishyaka PL rirashimira kandi Abanyarwanda batoye abakandida Depite baryo bazahagararira abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. 

Ishyaka PL ryishimiye amajwi ryagize n’intsinzi ryegukanye, rikaba ryizeza Abanyarwanda kurushaho guharanira iterambere rishingiye kuri buri Munyarwanda binyuze mu miyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage kandi umuturage akagira umwanya wo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure kuri gahunda z’Igihugu zigamije iterambere ryacyo, bityo u Rwanda rukarushaho gutera imbere ntawe usigaye inyuma.

Ishyaka PL ryatowe n’abantu 957.602 bangana n’amajwi 10,97%.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE