Ishyaka Green Party ryavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza bigenda neza

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) ryatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje kugenda neza kandi ko rifite icyizere cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Byagarutseho na Dr Frank Habineza, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Yavuze ko kugeza ubu ibikorwa bye byo kwiyamamaza bikomeje kugenda neza ndetse ko bafite n’icyizere cyo kwegukana intsinzi mu matora ari imbere.
Ni Ikiganiro kibaye mu gihe mu bikorwa byaryo byo kwiyamamaza, Irisigaje kugera mu turere 4 gusa tw’igihugu.
Muri iki kiganiro cyitabiriwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, mpuzamahanga ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, Ishyaka DGPR ryashimangiye ko ari ishyaka rigamije ineza y’Abanyarwanda ndetse no kubaka nk’uko byatangajwe n’ushinzwe ibikorwa byo Kwiyamamaza bya ryo, Ntezimana Jean Claude.
Yagize ati: “Nk’ishyaka ryacu bimwe mu byo dushyize imbere harimo ubumwe bw’Abanyarwanda, ntabwo dufite gahunda yo gusubiza inyuma ibyo igihugu cyubatse birimo n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu nzego zose tugomba kumenya, ubumwe bw’Abanyarwanda burimo. Nta migambi mibi dufite kandi Ishyaka riri ku butegetsi kimwe n’abandi bakorana naryo na bo ubwabo ntabwo bashobora kwemerera umuntu ufite gahunda yo gusenya ibyagezweho.”
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Frank Habineza yavuze ko muri rusange ibikorwa bye byo kwiyamamaza bikomeje kugenda neza kandi bafite icyizere cyo kwegukana intsinzi mu matora arı imbere.
Agira ati: “Twumva ko mu by’ukuri imyumvire yahindutse cyane kandi bigaragaza yuko demokarasi mu Rwanda irimo kugenda itera indi ntambwe, tuva hamwe hatameze neza tujya aheza.
Biradushimishije kandi twabonye n’abaturage badushyigikiye hirya no hino mu gihugu […] byose biterwa n’iyi myaka 6 tumaze mu Nteko Ishinga Amategeko aho twavuze ibintu byinshi twababwiye bizakorwa bigakorwa, Leta ikabyemera bigakoreka n’abaturage badufitiye icyizere ko turi ishyaka ritabeshya ibyo tuvuga bishoboka kandi bigakunda.
Ndumva ari impinduka nziza duha icyizere ko na demokarasi twifuza isesuye kuri bose nayo izagenda isesekara mu Rwanda.
Tukaba dufite icyizere mu by’ukuri ko aya matora tuzayatsinda neza, ari Abadepite baziyongera bagere kuri 20 ndetse na Perezidansi turimo turayifatishaho imitwe y’intoki 55%.”
Muri iki kiganiro kandi Ishyaka DGPR ryavuze ko mu birebana n’ububanyi n’amahanga, biteguye gushyira imbaraga mu mibanire myiza y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere.
Umukandida Frank Habineza avuga ko kwiyamamariza mu Turere 2 ku munsi byagiye bigorana cyane, bigatuma rimwe na rimwe ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira bitinze.
Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga, Ishyaka DGPR riziyamamariza mu Turere twa Musanze na Burera, mu gihe ku wa Gatandatu riziyamamariza mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.