Ishyaka Green Party ryatangarije Abanyarwanda ibyo rizakora nibarigirira icyizere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryagaragarije imigabo n’imigambi abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba n’abo muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gihe ryaba rigiriwe icyizere mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ku wa 15 Nyakanga 2024.

Green Party yavuze ko nitorwa izakuraho imisoro y’ubutaka, izashyiraho uruganda rukora amagare mu Karere ka Bugesera ndetse riteze imbere ubuhinzi aho Umunyarwanda azajya afata amafunguro inshuro Eshatu k umunsi.

Byagarutsweho ejo ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, ubwo Kandida-Perezida w’Ishyaka Green Party Dr Frank Habineza n’Abakandida-Depite b’iri Shyaka bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida-Perezida wa Green Party n’Abakandida-Depite, mu Karere ka Bugesera byabereye mu Murenge wa Juru no muri Santeri ya Gahanga muri Kicukiro.  

Kandida Perezida Dr Frank Habineza yashimiye abaturage ba Juru babahaye amajwi yatumye binjira mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko ubwo yageragamo hari byinshi yakoreye ubuvugizi kuri Bugesera birimo kwegereza abaturage ubuvuzi.

Yijeje ko natorerwa kuyobora u Rwanda azakuraho burundu umusoro w’ubutaka kuko yemera ko igihugu cy’u Rwanda ari Imana yagihaye Abanyarwanda, bityo ko ngo badakwiye kwishyura ibyo yabahaye.

Dr Habineza yavuze ko umuhanda Nyamata-Juru, uzashyirwamo kaburimbo kimwe n’indi mihanda myinshi mu gihugu.

Ati: “N’iyo itazashyirwamo kaburimbo izatunganywa neza.”

Yasezeranyije Abanyabugesera ko azabaha amazi meza, kuko aka gace gafite ikibazo cy’amazi. Green Party yavuze ko buri muturage azajya abona Litiro 100 z’amajerekani y’ubuntu.

Biturutse ku kuba Akarere ka Bugesera gatuwe n’abakoresha igare cyane mu mirimo y’ubwikorezi no gutwara abantu, Green Party yijeje kuhubaka uruganda rw’amagare.

“Bugesera hakoreshwa amagare cyane, hazashyirwa uruganda ruyakora, ikoreshwa ryayo rihabwe agaciro, ribe koko isoko y’ubukungu bw’umuturage.”

Dr Habineza avuye mu Bugesera, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kicukiromu Mujyi wa Kigali, aho yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage ndetse n’Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’Akarere ka Kicukiro.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude, ari na we uyoboye ibikorwa byo kwamamaza Green party, yabwiye Abarwanashyaka ko Kandida-Perezida w’Ishyaka Dr Frank Habineza afite ubuhanga n’ubushobozi bukomeye mu bijyanye no kurengera Ibidukikije.

Yavuze ko Dr Habineza yaharaniye ko abana bafatira amafunguro ku mashuri.

Ati: “Byarakunze mwese murabizi, icyo ubu dushyize imbere nuko ifunguro rikwiye kwiyongera byibuze abana bacu bakarya Gatatu ku munsi, kandi indyo yuzuye.

Ni nacyo turimo guhirimbanira dusaba ko mudushyigikira ubundi dutsinde amatora dushyire mu bikorwa politike yacu nziza y’ubuhinzi n’ubworozi.”

Kandida-Perezida wa Green Party, Dr Habineza, yabwiye abaturage ba Kicukiro ko bamugiriye icyizere bakamutora, ko gahunda ari ukubagezaho ibyiza.

Yagize ati: “Ngira ngo mu Rwanda twese tuzi aho ikibazo cy’abana bataga amashuri cyari kigeze, maze kuzana umushinga mwiza wo kugaburira abana ku mashuri Leta ikawushyira mu bikorwa, mwabonye ko byatanze umusaruro.”

Umwana uziko iwabo ntacyo abona cyo kurya yizera ko ku ishuri ari bufatireyo amafunguro.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE