Ishimwe Vestine yasabwe aranakobwa (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ishimwe Vestine uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yasabwe anakobwa n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori byabereye ku ‘Intare Arena’ mu gitondo cyo kuri uyu wa  Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025.

Ni ibirori byari bibereye ijisho byaranzwe n’udushya dutandukanye aho bakoreshaga ururimi rw’Igifaransa kugira ngo abo mu muryango wa Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso na bo babwisangemo.

Ni ibirori byasusurukijwe n’abarimo Itorero Inyamibwa byitabirwa na Chriss Eazy, Emmy Vox, Anitha Pendo n’abandi batandukanye.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, harakurikiraho uwo gusezerana imbere y’Imana, nyuma abatumiwe barajya kwakirirwa ku Intare Arena i Rusororo ku mugoroba wo Kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo mu buryo bwatunguye benshi Ishimwe Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Basaza ba Ishimwe Vestine ni bo bamuherekeje
Imiryango yahaye umugisha Ishimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo
Umunyamakuru akaba n’umu Dj Anita Pendo ari mu bitabiriye ibi birori
Ishimwe Vestine yahaye impano murumuna we Kamikazi Dorcas basazwe baririmbana
Vestine yashimiye umunyamakuru Murindahabi Irene usanzwe ari umujyanama wabo amuha n’impano
Umuhanzi Chris Eazy wafashije Dorcas na Vestine mu gufata amashusho y’indirimbo zabo na we yahawe impano
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE