Ishimwe rya Senderi waririmbiye mu Mirenge yose y’u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Eric Senderi Nzaramba ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Afro Beat, yamenyekanye cyane ku mazina ya Eric Senderi na Senderi International Hit. Kuri ubu, avuga ko yishimira kuba ari we muhanzi waciye agahigo ku kuba yarageze mu Mirenge yose y’u Rwanda aririmbira Abanyarwanda.

Yabwiye Imvaho Nshya ko ashimira abakunzi be bamubaye hafi mu rugendo rutoroshye rw’umuziki nyarwanda.

Yagize ati: “Ndashima Imana cyane yabimfashijemo. Naririmbye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, mu bitaramo by’indashyikirwa, aho Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabaga yasuye abaturage, mu gihe cy’imyaka 20 ishize.

Ni njye muhanzi waririmbiye mu Mirenge yose y’u Rwanda.”

Akomeza agira ati: “Mfite amateka yo kuba ari njye muhanzi wa mbere waririmbye mu gutaha Stade Nshya ivuguruye ‘Amahoro stadium’ imbere y’Abakuru b’ibihugu barenga 20 baje kwifatanya n’ u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Eric Senderi avuga ko yaririmbye mu gikombe cy’Iisi cy’umupira w’amaguru cyabereye muri Mexico.

Yishimira ko yitabiriye amarushanwa ya Guma Guma inshuro Eshatu zikurikirana nubwo nta n’imwe yatwaye. Icyakoze yegukanye igihembo kizwi nka Salax Award inshuro Eshatu zikurikirana mu cyiciro cya Afrobeat.

Akomeza avuga ati: “Natwaye igihembo cya Karisimbi inshuro Eshatu nk’umuhanzi ukundwa n’abaturage cyane. Ikindi kandi mfite igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.”

Senderi avuga ko ashimira icyizere yagiye agirirwa akitabira ibikorwa byo kwamamaza umukuru w’igihugu by’umwihariko akaba yarabyitabiriye mu 2010, 2017 n’umwaka wa 2024.

Ati: “Nanaririmbye inshuro eshatu mu gikorwa cy’indashyikirwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi hamwe ndi kumwe n’ibyamamare bitandukanye ku Isi.”

Uyu muhanzi w’ikimenyabose yirata kuba ari we muhanzi ufite indirimbo z’amakipe menshi y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Eric Senderi Nzaramba avuka mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe ahitwa i Nyarubuye.

Uyu muhanzi afite imizingo itatu; Twaribohoye iriho indirimbo 10, Icyomoro igizwe n’indirimbo 15 na Intimba y’Intore, umuzingo uriho indirimbo 15 zijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
VUGUZIGIRE BONAVENTURE says:
Nyakanga 4, 2025 at 4:41 am

Yarakoze na nubu agikomeza ariko imirenge yose ntarayigera aje kuririmba.Urugero,umurenge wa Mataba Akarere ka Gakenke nta rakandagiramo peee.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE