Ishimwe Josh agiye gutaramira mu Bubiligi

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ishimwe Josh, yatangajwe nk’umuhanzi uzafasha Aline Gahongayire mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruselles mu Bubiligi.
Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo “Ndashima Live Concert” Aline Gahongayire ateganya gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.
Aline Gahongayire yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumire buteguza icyo gitaramo, agaragaza ko azaba ari kumwe n’umuhanzi ukunze gusubiramo indirimbo z’Imana ariko ziri mu njyana gakondo.
Amakuru avuga ko Ishimwe Josh yasinye amasezerano hagati ye na kompanyi ya Team Production isanzwe itegura ibyo bitaramo, kugira ngo azabashe gutaramira muri kiriya gihugu.
Aganira n’itangazamakuru, Gahongayire yatangaje ko yahisemo Ishimwe Josh kubera ko amufata nk’umuhungu we.
Ati: “Nahisemo Josh kubera ko mufata nk’umuhungu wanjye, mbese ni umwana wanjye. Ni umuntu nishimira kandi icyiza ni uko aririmba injyana gakondo kandi ihagarariye u Rwanda. Ni byiza y’uko nanone tudatakaza umwimerere.”
Akomeza avuga ko injyana akoramo imiziki ye yifuzaga umuntu bafatanya kugira ngo bizarusheho kuryohera abazitabira icyo gitaramo.
Ati: “Mu bakirisitu tugomba gukomeza wa muco wacu w’u Rwanda, ntabwo ngiye nka Aline Gahongayire ahubwo mpagaze nk’umuhanzikazi ushobora kuzana undi muhanzi uririmba neza cyane Kinyarwanda kumurusha. Muri bimwe rero byatumye mpitamo Josh na cyo kirimo.”
Aline Gahongayire avuga ko guhitamo uyu musore byashingiye cyane ku kinyabupfura agira n’urukundo akunda Imana bimuranga, akaba yarifuzaga kumufasha kwagura umuziki we mu Bubiligi.
Ishimwe Josh yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Reka ndate Imana’, Uri Imana yo Gushimagizwa, Inkingi Negamiye n’izindi nyinshi ziganjemo iziririmbwa muri Kiliziya Gatolika, akaba akundwa cyane bitewe n’umwihariko we wo guhuza indirimo zihimbaza Imana (Gospel) na gakondo nyarwanda.
Biteganyijwe ko igitaramo ‘Ndashima Live Concert’ kizaba tariki 7 Nyakanga 2025 i Bruxelles mu Bubiligi.

