Isakoshi ‘Birkin’ yaciye agahigo mu cyamunara igura amayero asaga miliyoni 8

Isakoshi Birkin yakozwe na sosiyete y’Abafaransa yitwa Hermès mu 1984, iyikoreye Jane Birkin yaciye agahigo mu cyamunara yinjije hafi miliyoni 8,6 z’amayero, ikubye hafi inshuro 20 iyayibanjirije mu guhenda.
Kugeza ubu, isakoshi yari ihenze cyane ni iyagurishijwe muri cyamunara imaze kwinjiza amadolari ya Amerika arenga 513 000.
Ni ibirori byabaye ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025, inzu yatejwe cyamunara Sotheby yagurishije isakoshi Birkin yagenewe umwihariko wa Jane Birkin mu 1984, miliyoni 8.6 z’amayero ni ukuvuga agera kuri 1 410 400 000 Frw.
Ni isakoshi nini y’umukara, yabaye isakoshi izwi cyane kandi ihenze ku Isi, yagurishirizwaga mu nzu yitwa ‘Fashion Icons’.
Iryo gurisha, Sotheby ntabwo yatanze ikigereranyo cy’igiciro. Morgane Halimi, umuyobozi w’inzu y’icyamunara ku Isi mu bijyanye n’amasakoshi n’imyambarire, yari yatanze igitekerezo ati: “Umwimerere ‘Birkin’ ufite ubushobozi bwo kwigaragaza mu cyamunara.”
Kugeza ubu, isakoshi ihenze cyane yagurishijwe muri cyamunara ni isakoshi y’uruhu rw’ngona “Kelly”, yashyizweho na diyama kandi uiamurwa na zahabu yera, wagurishijwe amadolari ya Amerika arenga 513.000 (€ 438.000), nk’uko Sotheby yabitangaje.


