Iryn Namubiru yateguje kuzakora amateka mu gitaramo afatanyijemo na Swangz Avenue

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi uri mu banyabigwi b’umuziki w’i Bugande Iryn Namubiru, yavuze ko ubufatanye bwe na Kompanyi itegura ibitaramo yitwa Swagz Avenue buzatuma umugoroba w’igitaramo ari gutegura cyo kwongera kwibutsa abakunzi be ibihe byiza yabagejejeho uzaba uw’amateka.

Ni igitaramo cyiswe A Timeless Experience, gisanzwe gitegurwa na Swangz Avenue, hagamijwe guha agaciro imbaraga abanyabigwi b’umuziki muri icyo gihugu batakaje, kugira ngo abakunzi babo banezerwe, aho kuri iyi nshuro hateguwe icyitiriwe Iryn Namubiru.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Iryn Namubiru kuri ubu utuye mu Bufaransa aho abana n’umuryango we, yatangaje ko abakunzi be bamusabye ko yakora igitaramo kugira ngo bibuke bimwe mu bihe byiza yabahaye muri Uganda ndetse akanabakumbuza ibihangano bye bya kera.

Namubiru avuga ko hari byinshi yaretse agashyira imbaraga mu gutegura icyo gitaramo kugira ngo umugoroba w’igitaramo uzabe umugoroba utazibagirana.

Ati: “Kugeza ubu hari byinshi mpugiyemo ntegura kugira ngo igitaramo kizagende neza, mfite imishinga myinshi ngomba gukurikirana, nari narahisemo kuba mpagaritse umuziki ngo mbanze nite ku bintu bimwe na bimwe, none dore ndi hano ndimo kwitegura igitaramo.”

Jullius Kyazze umuyobozi wa Swagz Avenue, itegura icyo gitaramo, avuga ko bagamije guha agaciro imbaraga n’ubwitange abanyabigwi mu muziki w’i Bugande bagize mu bihe byabo bitari byoroshye.

Ati: “Turashaka guha agaciro abahanzi bacu bakoze umuziki mu bihe bitari byoroshye aho umuziki nta mafaranga watanga nkuko bimeze ubu.”

Yongeraho ati “Nyuma y’umwaka ushize twizihije ubuhanga n’ubwitange buri muri Juliana, twishimiye kumurika Iryn, impano ye idasanzwe. Twiyemeje kuzakora igitaramo cye cyari gitegerejwe igihe kirekire, tugaha abafana umwanya wo kwongera kumva ubuhanga n’uburyohe bw’ijwi rye.”

Ubwo yasangizaga abamukurikira ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter ifoto yari iriho byinshi ku bijyanye n’icyo gitaramo (Post), umuhanzi Sheebah Karungi uri mu bafite izina rikomeye mu gihugu cya Uganda yagaragaje ibyishimo atewe n’igitaramo A Timeless Experience cyo kongera kunezezwa no kumva indirimbo z’umunyabigwi Iryn Namubiru.

Ati: “Ndanezerewe cyane, kuba nezerewe bifite ishingiro, ntawe utakwishimira kuzumva rya jwi ridasanzwe rye, sinjye uzarota igihe kigeze.”

Ni igitaramo giteganyijwe tariki 26 Nyakanga 2024, kikazabera i Kampala muri Serena Hotel kikazatangira guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iryn Namubiru yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Nkwagala nyo imaze imyaka 13, Cyadaaki imaze imyaka umunani, Nyonyi ntono imaze imyaka umunani ndetse n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE