Iryn Namubiru yamaze imyaka 11 atavugisha nyina wamuteye ibikomere

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Iryn Nsmubiru yatangaje ko icyamuteye kumara imyaka 11 atavugisha nyina ari uko yamuteye ibikomere.

Namubiru avuga ko yakundaga kandi akanubaha umuryango we, urimo musaza we na nyina umubyara ariko imyumvire ye ikaza guhinduka cyane nyuma yo gutenguhwa na bo.

Yagize ati: “Iyo ukiri umwana, hari abantu ukura utekereza ko ari byose kuri wowe, ubafata nk’intwari zawe. Iyo bahindutse bakagutenguha birakubabaza bigutera igikomere.”

Uyu muhanzikazi avuga ko muri Gicurasi 2013, yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Narita mu Buyapani, nyuma yo kubona ibilo 2 by’ibiyobyabwenge mu mizigo ye, agafungwa akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, nyuma aza kurekurwa bimaze kwemezwa ko nta cyaha afite.

Yagize ati: “Nyuma yo kurekurwa nasubiye muri Uganda nza gutungurwa no kubona ko uwabishyize mu mizigo yanjye ari musaza wanjye akaba n’umujyanama wanjye (Thadeus Mubiru). Naratunguwe mujyana murugo mbwira Mama ibyo yakoze.”

Yongeraho ati: “Natunguwe no kubona mama adakeneye guhagaragarana nanjye mu bibazo nanyuzemo.”

Namubiru avuga ko yababajwe cyane n’uko nyina atahagararanye na we mu bihe byashoboraga no kumutwara ubuzima, akamwereka ko ari we arakariye, bimutera kumusezeraho hakaba hashize imyaka 11 atamuvugisha.

Ati: “Nababajwe cyane n’ukuntu ibyashoboraga kuntwara ubuzima Mama ntacyo byari bimubwiye. Nagize amahirwe ni uko nafatiwe mu Buyapani, iyo nza gufatirwa muri Tayiwani, Indoneziya cyangwa Thailand cyangwa u Bushinwa, naba mbizi cyangwa ntabizi, nari gukatirwa urwo gupfa. Ariko we yakubise urugi n’uburakari ambwira ko atifuza kunyumva byarambabaje mfata umwanya wo kutazongera kumuvugisha hashize imyaka 11.”

Uyu muhanzikazi ukunzwe muri Uganda avuga byamukomerekeje kuko kwakira ko abo yizeraga, yubahaga kandi akabafata nk’abakomeye mu buzima bwe byamubereye ihurizo ku buryo nta gisobanuro nyina yamuha ngo acyumve.

Iryn Namubiru azwi cyane mu ndirimbo zirimo Nkwagala nyo imaze imyaka 13, Cyadaaki imaze imyaka umunani, Nyonyi ntono imaze imyaka umunani n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE