Irene Murindahabi agiye kongera kugaragara mu kiganiro The Choice live

Irene Murandahabi umenyerewe cyane mu myidagaduro agiye kongera guhurira mu kiganiro The Choice Live gica ku Isibo Tv n’umuhanzi, umuvanzi w’imiziki akaba n’umunyamakuru w’inkuru z’imyidagaduro uzwi nka Phill Peter.
Abenshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro bakunze kumva amakuru ahwihwisa ko Murindahabi na Phill Peter haba hari ibyo bapfuye bigatuma Murindahabi ava muri icyo kiganiro bari bamaze igihe bakorana.
Ni bimwe muri byinshi mu byatangarijwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Irene Murindahabi yari yateguriwe n’inshuti ze.
Muri ibyo birori Phill Peter na Irene Murindahabi bemeje ko nta kibazo bigeze bagirana, banaboneraho gutangaza ko mu bihe bya vuba Murindahabi agiye gusubira muri icyo kiganiro.
Murindahabi yagarutse ku mibanire ye na Phill Peter, aho yavuze ko batigeze bashwana ndetse ko ajya gutangira kwikorera ari we yagishije inama bwa mbere, akamubwira ko yabikora kandi byashoboka.
Agaruka ku bihuha by’uko yashwanye na Phill Peter Murindahabi yavuze ko nta kintu na kimwe bapfuye kuko ari umuntu w’umumaro mu buzima bwe.
Ati: “Phill Peter ni umuntu wampaye urubuga rwo gukoreraho abantu baramenya ku buryo iyo mvuga mbwira abantu ko unkunda ankundire Phill Peter kuko ari umuntu ukomeye kuri njye, n’abantu bavuga ko njye nawe twagiranye ikibazo ndagira ngo babimenye ko nta kibazo na kimwe twagiranye.”
Akomeza agira ati: “Abazi ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda bazi ikiganiro cyitwa The Choice Live maze igihe nta kibonekamo kubera impamvu z’akandi kazi kanjye, Phill Peter ngaruke muri The Choice Live? Ku cyumweru nzaba ndi muri The Choice Live, Impamvu mbivuze Phill Peter yagize ibyago yibwa imbuga nkoranyambaga ze, kandi ngomba kumuba hafi tukabikora kuko yamfashije ntacyo ansha.”
Avuga ko nabona umwanya wo gukora MIE Chopper nk’uko byari bisanzwe azabikora ariko nibyanga azabihagarika agakora The Choice live kugira ngo afashe Phill Peter nkuko yamufashije akanasobanurira ko impamvu yakoze igihe gito akabihagarika atari uko hari ibyo bapfuye ahubwo hari inshingano z’akazi ke kuko yari yagiye kumufasha mu gihe atari mu gihugu.
Ibi byanashimangiwe na Phill Peter ubwo yafataga ijambo akavuga uko yabanye na Murindahabi kandi amushimira kuba amuhora hafi.
Ati: “Nishimiye kuba ndi mu birori by’isabukuru y’umuvandimwe wanjye, Irene ni umuntu nkunda cyane, ni na we muntu baramutse bambajije uwo tubana kenshi twakoranye tutaragirana ikibazo na kimwe mpita ntekereza Irene nta na rimwe turaganira ku kintu ntitucyumvikaneho, kandi haba ibyo ansaba cyangwa njye musaba byose tubyumvikanaho, icyiza cyamubaho biranshimisha ikibi na cyo kikambabaza.”
Akomeza agira ati: “Ndibuka ko njya kumusura igihe yari yaragize ibyago, Irene yarambwiye ati ndabizi nawe wagize ibyago wabuze umuntu wawe wa hafi, wabuze imbuga zawe (Platfoam) ariko nkurikije uko nkuzi wabikora, tangira ibindi bishya icyo kintu cyaranyubatse numva ko bishoboka none uyu munsi aravuze ati reka nze twongere tubikore.”
Aba bombi bemeje ko kuva ku Cyumweru bazaba bari gukorana muri The Choice Live bagaha abakunzi babo ibyiza kurushaho.
Murindahabi na Phill Peter batangiye gukorana bwa mbere bakorera ku Isango Star bakomezanya mu kiganiro The Choice Live ku Isibo, nyuma Murindahabi aza kumukorera ku murongo wa YouTube, ari nabwo yahisemo kwikorera nabwo abigishijemo inama Phill Peter wamukoreshaga icyo gihe.
