Ireme ry’abize ubuforomo mu mashuri yisumbuye ntirishidikanywaho- MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko gahunda y’abanyeshuri biga ubuforomo mu mashuri yisumbuye yitezweho gukemura icyuho cy’ubuke bwabo bwagaragaraga mu kazi.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa
Kabiri tariki 18 Kamena 2024, Ubwo hatangizwaga isuzuma ngiro ku bitaro bikuru by’Akarere ka Rwamagana, ahakoreye Abanyeshuri biga ubuforomo mu rwunge rw’amashuri rwa G SSt Aloys Rwamagana.
Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iryo suzuma ngiro ku rwego rw’Igihugu, Dr Nkeshimana Minelas, ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’abakozi bakora kwa muganga muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abanyeshuri bize ubuforomo mu yisumbuye bitezweho kwihutisha gahunda yo kwongera abaforomo kuko ari ikibazo gihangayikishije.

Ati: “Imyigire y’aba banyeshuri y’ibijyanye n’ubuforomo (Associat Nursing Program ANP) ifitanye isano rya hafi gahunda ya 4×4 yo kwongera abakozi bakora kwa muganga, cyane cyane Abaforomo kubera ko igihe cyose umurwayi akimara ari kumwe n’umuforomo.”
Akomeza agira ati: “Ireme ry’uburezi bahawe ntirishidikanywaho kuko gahunda bigiraho yizweho, itunganywa n’inzego zose zibifite mu nshingano, abinjiye muri iryo shami hari ibyo basabwaga ntabwo hafashwe ababonetse bose. Ababigishije ndetse n’uburyo bimenyerezaga ibyo bigishwaga twarabasuye turabakurikirana neza ku buryo bizeweho gukora neza akazi ndetse n’ikizami baragitsinda.”
Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa St Aloys Rwamagana bakaba n’imfura z’iyi gahunda y’amasomo y’ubuforomo mu mashuri yisumbuye, bavuga ko bishimiye kuba bagiye kwita ku barwayi kandi biteguye kuzabikora neza nk’uko Mbabazi Adeliphine abisobanura.
Ati: “Mu by’ukuri ubuforomo bwaje ari nk’igisubizo kuri njye, kuko nari mfite inzozi zo kuzaba muganga dutangira kwiga, sinari nzi ibyo ari byo, ariko naje gusanga ari byo nashakaga, birangiye inzozi zibaye impamo.
Yongeraho ati ” Hari byinshi byari bigoye kuko abantu baducaga intege, ariko kandi ntacyo byari kuntwara kuko nzi icyo nshaka.”
Ibi kandi bishimangirwa na mugenzi we Ineza Hirwa Fidele uvuga ko yiteguye kuvura kuko abifite mu nzozi.

Ati: “Turiteguye dushingiye ku buryo twize kandi twizera ko icya mbere ari ukugira ubumenyi, ariko bugira agaciro ari uko ubushyize mu bikorwa, twishimiye ko tugiye gukura ibyo twize mu bitabo tukabishyira mu bikorwa ndetse tukagira n’uruhare mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda, kuko iyo wakiriye umuntu ukabona uko umusezereye atari ko yaje ameze wumva unezerewe.”
Biteganyijwe ko abanyeshuri bazakora isuzuma ngiro mu by’ubuforomo mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 bangana na 203 bo mu bigo birindwi bitandukanye byo mu gihugu.
Ni ku nshuro ya mbere iryo suzuma ngiro rigiye gukorwa kuva gahunda yo kwigisha amasomo y’ibijyanye n’ubuforomo n’ububyaza isubijwe mu mashuri y’isumbuye mu 2021 igatangirizwa mu mashuri arindwi.
Mu banyeshuri 30 bakoreye mu bitaro bikuru bya Rwamagana harimo abahungu 8 n’abakobwa 22.
MINISANTE ivuga ko yizeye igisubizo cy’ikibazo cy’ubuke bw’Abaforomo n’ababyaza kuri abo banyeshuri kuko imibare y’iyo Minisiteri igaragaraza ko umuforomo umwe ari we wita ku barwayi 1000, mu gihe nibura abaganga bane ari bo bakabaye bita ku barwayi 1000.
