Irembo ryakuriyeho abaturage amasaha miliyoni 120 bamaraga baka serivisi za Leta
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko Urubuga Irembo rwakuriyeho abaturage amasaha arenga miliyoni 120 bamaraga bajya kwaka serivisi za Leta kuko bitakibasaba gukora ingendo bajya kuzaka ku Biro by’Inzego z’ibanze cyangwa ahandi abhubwo babikorera aho bari bakabibona bitabasabye guhura n’umuntu uwo ari we wese.
Iyo Minisiteri ihamya ko kuri ubu ubu igihe abaturage bamaraga bashaka serivisi cyagabanyutse ku rwego ruri hejuru ya 80%, kubera uburyo bworoshye bwo kubona serivisi binyuze ku rubuga Irembo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula, yabitangarije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ubwo yasubizaga ibibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi z’ubuyobozi.
Yavuze ko kugeza ubu 45% by’abakoresha Irembo bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi urubuga rukaba rutangirwaho serivisi 240 zifashishwa n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: “Dufite abantu barenga ibihumbi 3 bafasha abaturage gusaba serivisi, kandi 45% by’abazisaba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.”
Ati: “Hamaze kugabanyuka amasaha arenga miliyoni 120 abaturage batakazaga bajya gusaba serivisi, kuko ubu hari uburyo bworoshye bwo kuzibona hatabayeho kujya ku biro bya Leta.”
MINICT kandi yatangaje ko hakomeje gushyirwamo imbaraga mu kunoza imikorere y’urubuga, kugira ngo rutange amakuru n’imikorere bihamye.
Imibare ya MINICT igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2023 na 2024, abaturage bisabiye ubwabo serivisi zirenga miliyoni 5 banyuze ku Irembo.
Muri Werurwe 2025 kandi iyo Minisiteri yari yatangaje ko abarenga ibihumbi 400 bari bamaze gufungura konti bwite kuri urwo rubuga.
Urubuga Irembo rwashinzwe mu mwaka wa 2014 hagamijwe guteza imbere Umuryango Nyarwanda uyoborwa n’ikoranabuhanga (digital society).
Ni urubuga rutangirwaho serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, aho rufasha inzego za Leta gutunganya miliyoni z’inyandiko n’ubusabe bw’abaturage bwa serivisi hifashishijwe internet, rukaborohereza kubona serivisi za Leta mu buryo bwihuse kandi bwizewe.
Iro koranabuhanga kandi rifasha mu kugabanya ibyuho bya ruswa ndetse rikaba akabarore ku bihugu bitandukanye bya Afurika bidahwema kuza kuryigiraho mu kurushaho kunoza serivisi z’imiyoborere bitanga.





Amafoto: Olivier Tuyisenge