Irembo ryagabanyije amasaha miliyoni 120 abaturage bamaraga baka serivisi za Leta

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko imbaraga zashyizwe mu kunoza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga serivisi za Leta binyuze ku rubuga Irembo byafashije kugabanya igihe abaturage batakazaga bajya gusaba serivisi mu bigo bya Leta, kikagera ku masaha asaga miliyoni 120.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabitangarije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ubwo yasubizaga ibibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi z’ubuyobozi.

Yavuze ko kugeza ubu 45% by’abakoresha Irembo bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi urubuga rukaba rutangirwaho serivisi 240 zifashishwa n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Dufite abantu barenga ibihumbi 3 bafasha abaturage gusaba serivisi, kandi 45% by’abazisaba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga,”

Yongeyeho ko ubu igihe abaturage bamaraga bashaka serivisi cyagabanutseho 80%, kubera uburyo bworoshye bwo kubona serivisi binyuze kuri Irembo.

Ati: “Hamaze kugabanyuka amasaha arenga miliyoni 120 abaturage batakazaga bajya gusaba serivisi, kuko ubu hari uburyo bworoshye bwo kuzibona hatabayeho kujya ku biro bya Leta.”

MINICT kandi yatangaje ko hakomeje gushyirwamo imbaraga mu kunoza imikorere y’urubuga, kugira ngo rutange amakuru n’imikorere bihamye.

Imibare ya MINICT igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2023 na 2024, abaturage bisabiye ubwabo serivisi zirenga miliyoni 5 banyuze ku Irembo.

Muri Werurwe 2025 kandi iyo Minisiteri yari yatangaje  yatangaje ko abarenga ibihumbi 400 bari bamaze gufungura konti bwite kuri urwo rubuga.

Urubuga Irembo  mu Rwanda rwashinzwe mu mwaka wa 2014 hagamijwe guteza imbere u Rwanda ruyoborwa n’ikoranabuhanga (digital society).

Ni urubuga rutangirwaho serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, aho rufasha inzego za Leta gutunganya miliyoni z’inyandiko n’ubusabe bw’abaturage  bwa serivisi hifashishijwe internet, rukaborohereza kubona serivisi za Leta mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Abadepite bumvise ibisobanuro bya MINICT ku ngamba zo gukemura ibibazo bigaragara mu ikoranabuhanga muri serivisi zigenerwa abaturage

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE