Iraq: Inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi yahitanye abantu 60

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Kut muri Iraq yahitanye abantu 60 abandi baburirwa irengero nk’uko byemejwe n’abayobozi.

Iyo nkongi yatangiye kwibasira iyo nyubako yari imaze iminsi mike itashywe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari kuzimya umuriro, gusa ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko hari abakomeje gushakishwa baburiwe irengero.

Guverineri w’ako gace Mohammed al-Miyahi, yavuze ko ibyo ari ibyago byabagwiririye, atangaza iminsi itatu y’akababaro ariko yemeza ko nyiri iyo nyubako agiye gukurikiranwa mu mategeko.

Amashusho yerekanwe na Televiziyo ya Iraq, INA yerekanye umuriro ugurumana ku gisenge mu gihe abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bageragezaga kuwuzimya.
Guverineri Al-Miyahi yavuze ko hari abandi bantu barokotse ariko hari n’abakomeretse bajyanywe kwa muganga.

Mu 2023 nabwo inkongi y’umuriro yibasiye abari mu birori by’ubukwe mu Majyaruguru ya Iraq yasize ihitanye abarenga 100, mu gihe mu 2021 abarenga 90 baguye mu yindi nkongi yibasiye ibitaro.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE