Irani n’u Burusiya byasabye Amerika dipolomasi ikareka igitutu n’iterabwoba

Nyuma y’ibiganiro kuri gahunda y’intwaro kirimbuzi byahuje u Bushinwa, u Burusiya na Iran kuri uyu wa Gatanu, ibitangazamakuru byavuze ko Irani n’u Burusiya byasabye Amerika gukoresha inzira za diplomasi igahagarika igitutu, iterabwoba no gufata ibihano.
CNN yatangaje ko ibiganiro byigaga ku ntwaro kirimbuzi za Tehran byabereye i Beijing mu Bushinwa byitabiriwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bungirije b’ibyo bihugu bitatu, bije mu gihe Beijing yiyemeje kuba umuhuza mu bibazo by’umutekano mpuzamahanga byugarije Isi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa Ma Zhaoxu, yagize ati: “Impande zombi zikwiye gukuraho impamvu z’ibiri kuba zikareka ibihano, igitutu n’iterabwoba.”
Yagaragaje ko ibihugu bihura n’igitutu mu gushaka ibisubizo bya dipolomasi kugira ngo ibibazo by’intwaro kirimbuzi bya Iran bikemuke cyangwa bikagongana n’ibihano by’Umuryango w’Abibumbye (UN).
U Bushinwa bwagiye bunenga ndetse bukamagana ibihano Amerika ifatira Irani bitewe n’igitutu cya Perezida Trump cyatangiye nyuma y’aho agiye ku buyobozi.
Iyo nama ibaye hashize iminsi mike Perezida Donald Trump avuze ko hari inzira ebyiri zo gukemura ibibazo bya Irani ari zo masezerano cyangwa bigakemuka mu buryo bwa gisirikare.
Muri iki cyumweru, Perezida Trump yandikiye ibaruwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei, asaba ibiganiro bishya ariko anaburira ko Amerika ishobora gufata ingamba za gisirikare zirwanya gahunda y’intwaro kirimbuzi.
Perezida wa Irani Masoud Pezeshkian, yatangaje ko atazavugana na Amerika mu gihe “abangamiwe”, kandi Irani itazacira bugufi “amabwiriza” y’Abanyamerika y’ibiganiro.
Irani yanarushijeho kurakara nyuma y’uko batandatu mu bagize Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi Amerika, u Bufaransa, u Bugereki, Panama, Koreya y’Epfo n’u Bwongereza, bakoze inama mu muhezo baganira kuri gahunda y’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.
Tehran yavuze ko iyo nama ari “ikoreshwa nabi” ry’akanama gashinzwe umutekano ku Isi.
Donald Trump, ubwo yari muri manda ye ya mbere mu 2018, yikuye mu masezerano ya 2015, ya Irani, u Burusiya, u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Icyo gihe Tehran yari yemeye guhagarika gahunda z’intwaro kirimbuzi hagamijwe gukuraho ibihano mpuzamahanga.
Umubano w’u Burusiya na Iran wateye intambwe mu 2022 ubwo Moscow yatangizaga intambara kuri Ukraine ndetse hasinywa n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Iran imaze igihe ihakana ibyo gushaka gukora izi ntwaro gusa ikigo cya Loni gishinzwe kugenzura intwaro kirimbuzi, cyatanze umuburo ko Tehran ikomeje umuvuduko wo gutunganya ubutare bwa Uranium aho igeze ku kigero cya 60% kandi biri kwegera ikigero gisabwa cya 90% ngo hakorwemo intwaro za kirimbuzi.
