Irani: Abantu 11 baguye mu gitero cyagabwe kuri Sitasiyo ya Polisi

Kuri uyu wa Gatanu, televiziyo y’igihugu ya Irani yatangaje ko igitero cy’umutwe w’intagondwa z’abayisilamu cyagabwe kuri sitasiyo y’Amajyepfo ya Irani cyahitanye abantu 11 abandi benshi barakomereka.
Umuyobozi wungirije w’intara ya Sistan na Baluchistan, Ali Reza Marhemati, yavuze ko abapolisi n’abasirikare bakuru bishwe abandi bagakomerekera mu gitero cya saa mbiri za mu gitondo cyabereye mu mujyi wa Rask.
France 24 yanditse ko Televiziyo y’igihugu yemeje ko icyo gitero cyagabwe na Jaish al-Adl, (umutwe w’intagondwa z’abayisilamu b’Abasuni).
Mu 2019, Jaish al-Adl yatangaje ko ari yo nyirabayazana w’igitero cy’umwiyahuzi cyabereye muri bisi cyahitanye abantu 27 bo mu mutwe w’ingabo zo muri Irani.
Mu mezi ashize, abarwanashyaka n’imitwe y’intagondwa mito yo mu karere yiganjemo Abasuni bagabye ibitero kuri Polisi mu rwego rwo kwigomeka ku kuri Leta.
Intara ya Sistan na Baluchestan ni kamwe mu duce twateye imbere muri Irani.
Ni ho habereye ibikorwa bikomeye byo kwigaragambya nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu gihugu hose kubera urupfu rw’abapolisi bafunzwe ndetse n’umugore w’imyaka 22, witwa Mahsa Amini wo muri Teherani wari warafunzwe azira kwambara nabi umwenda wa kisilamu.