Iraguha Hadji yafashije Rayon Sports kuva i Rubavu yemye

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Igitego kimwe cya Iraguha Hadji cyafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Rutsiro FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024.

Wari umukino ukomeye kuko Rutsiro yari itaratsindwa muri shampiyona nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu gihe Rayon Sports yashakaga gutsinda umukino wa kabiri w’ikurikiranya nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 kuri Stade Amahoro.

Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 5, Rayon Sports yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ku mupira wazamukanywe na Bassane anyuze ku ruhande rw’iburyo acenga abakinnyi babiri ba Rutsiro ariko Ngirimana Alexis awushyira muri koruneri.

Iyo korunei yatewe neza na Muhire Kevin Charles Baale awuteye n’umutwe ujya hanze.

Rayon Sports yari mu mukino yongeye kubona andi mahirwe ku munota wa 10  ku mupira Iraguha Hadji ahaye Bugingo Hakim, na we uwushyikirije kapiteni we Muhire Kevin, awuha neza Bassane ariko ubwugarizi bwa Rutsiro bushyira umupira muri koroneri itagize ikivamo.

Ku munota wa 12, Rutsiro FC yabonye amahirwe imbere y’izamu binyuze kuri Mumbere Jeremie wari wegereye cyane ubwugarizi bwa Rayon Sports, wacenze abakinnyi batatu b’inyuma b’iyi kipe agaruye umupira ngo bagenzi be batsinde, Aimable aritambika arawurenza ujya muri k oruneri itagize ikivamo.

Ku munota wa 34, Rutsiro FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku burangare bwa Aimable na Gning, umupira ugeze kwa Mumbere wari mu rubuga rw’amahina Aruna Mussa aratabara akiza izamu.

Ku munota wa 40, Umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka Nsabimana Aiamable wagize imvune asimburwa na Yussuf Diagne.

Ku munota wa 42, Rayon Sports yabonye Coup Franc nziza ku mupira wakozweho n’amaboko na ba myugariro ba Rutsiro.

Iyo Coup Franc yatewe na Muhire Kevin umupira uca hanze gato y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye imipinduka Kanamugire Roger afata umwanya wa Niyonzima Olivier Seif.

Ku munota wa 47, Rutsiro FC yahushije igitego ku mupira ukomeye watewe na Habimana Yves ukurwamo n’umunyezamu wa Rayon Sports ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayemo kurarira.

Ku munota wa 49, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iraguha Hadji hanze y’urubuga rw’amahina, asaba imbabazi ikipe yahozemo.

Ku munota wa 53 Rutsiro FC yakoze impinduka Nkubito Hamza afata umwanya wa Nizeyimana Claude.

Ku munota wa 56, Rutsiro FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira wari uvuye muri koruneri, Mumbere ashyize umupira mwiza mu izamu rya Rayon Sports ariko Omar Gning atabara ikipe arongera arawurenza.

Ikipe ya Rutsiro yakomeje gusatira cyane izamu rya Rayon Sports ishaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakomeza kugarira.

Ku munota wa 64, Rayon Sports yahushije igitego cya kabiri ku mupira iraguha Hadji yazamukanye kuri Contre attaque, ageze mu rubuga rw’amahina ubwugarizi bwa Rutsiro bushyira umupira muri koruneri.

Iyo yatewe neza na Kevin wahaye umupira Hadji awugeza ku mutwe wa Baale wari wenyine ariko uyu ntiyawushyira mu izamu ujya hanze.

Ku munota wa 73, Rayon Sports yongeye guhusha igitego ku mupira wagejejwe mu rubuga rw’amahina na Adama Bagayogo, awuha neza Fitina Omborenga na we uwuhindurira Hadji Iraguha ariko agiye kuwutera mu izamu Eugene aritanga akiza izamu.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe cyane n’abakinnyi bashakaga igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakomeza guhagarara neza.

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera.

Ku munota wa 90+4 Rutsiro FC yahushije igitego kidahushwa ku mupira wahererekanijwe neza usanga Bwira Olivier wari wenyine imbere y’izamu gusa ateye ishoti umupira ujya hejuru y’izamu rya Khadime.

Umukino warangiye Rayon Sports Itsinze Rutsiro FC igitego 1-0, yuzuza itsinzi ya kabiri yikurikiranya muri shampiyona y’uyu mwaka.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kane n’amanota umunani mu gihe Rutsiro yagiye ku mwanya wa gatandatu n’amanota arindwi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rutsiro FC

Matumele Monzobo (GK), Habyarimana Eugene, Bwira Bandu Olivier, Shyaka Philbert, Ngilimana Alexis, Uwambazimana Leon, Nizeyimana Jean Claude, Kwizera Eric, Mumbere Jeremie, Habimana Yves, Mumbere M. Jonas.

Rayon Sports

Khadime Ndiaye (GK), Fitina Omborenga, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Niyonzima Olivier Seif, Aruna Madjaliwa, Muhire Kevin, Charles Baale, Bassane, Iraguha Hadji

İndi mikino yabaye uyu munsi, Musanze FC yanganyije na Marines igitego 1-1 naho AS Kigali yatsindiye Muhazi United iwayo ibitego 2-1.

Imikino izakomeza ku cyumweru tariki 29 Nzeri 2024

Kiyovu Sports izakira Amagaju

Etincelles izakira APR FC

Vision FC izakira Police FC

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Mico says:
Nzeri 29, 2024 at 11:51 am

Nkurikite Ibyo Ikipeya Rutsiro Yariyatangaje Nkatwe Ikipe Ikomeye Nka Rayo Sport Ntitwarikubyihanganira Yarikuba Ari Agasuzuguro Wumviseko Iraguha Haji Akimara Guterekamo Igitego Mwumvisheko Yasabye Imbabazi Ati Mumbabarire Bakunzi Bikipeyarutsiro Ndabizi Mwarandeze Murankuza Ariko Inyiturano Murayibonye Nimwihangane .

Messi says:
Nzeri 29, 2024 at 11:55 am

Rutsiro Dushaka Kuzayikorera Nkibyo Twakoreye Sanirayizi Rutsiro Izabaze Sanirayizi Ati Reyon Sport Yabakoreye Ibiki ? Sanirayizi Izabasubiza Iti Aventawubivuga.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE