IPRC Kigali: 70% bize imyuga bahujwe na ba rwiyemezamirimo babona akazi

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abasoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Kigali, bavuga ko gahunda yo kubahuza na ba rwiyemezamirimo hari umusaruro imaze gutanga kuko batakigorwa no kubona aho bimenyerereza umwuga, ndetse bamwe bibaviramo akazi.

Bamwe mu basoje ndetse n’abakiga muri IPRC Kigali, bemeza ko kubona aho kwimenyereza akazi bijya bigora bamwe, ariko bo ngo kugeza ubu iri shuri ribahuza n’abatanga aho gukorera ku buryo hari abo bibyarira akazi.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, mu Imurikabikorwa ryabereye muri iri shuri rihuza abanyeshuri n’ibigo bitanga akazi.

Abo banyeshuri bemeza ko  ba rwiyemezamirimo babasobanurira ibyo bakora ndetse na bo bakabereka ubushobozi bafite ari nabwo butuma bahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga ndetse n’akazi.

Cyuzuzo Adeline, ni umunyeshuri ukiga muri IPRC Kigali, avuga ko agisoza amashuri yisumbuye yabuze ikigo yimenyerezamo umwuga (stage). Yongeraho  ko binyuze muri ubu buryo bwo guhuza abakiga n’abakoresha  kubona akazi byoroshye.

Ati: “Nkisoza amashuri yisumbuye nahuye n’ikibazo cyo kubura aho nimenyereza umwuga ariko igisubizo IPRC yazanye ni   ni uko abanyeshuri bazabona stage n’akazi mu buryo bworoshye.”

Micomyiza Hertier, nawe yasoreje muri iri shuri umwaka ushize, avuga ko aya mahirwe  atanga umusaruro kuko bamwe bahabonera akazi. Ati: “Mbona uku guhuza abanyeshuri n’abatanga akazi bitanga umusaruro kuko umwaka ushize hari ababonye akazi biturutse muri iri murikabikorwa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Kigali, Dr Alice Ikuzwe avuga ko iri murikabikorwa riba mu rwego rwo guha abanyeshuri amakuru abafasha guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse ko abagera kuri 70% bamaze kubona akazi.

Ati: “Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagera kuri 70%, bamaze kubona akazi bunyuze muri iri murikabikorwa. Abanyeshuri bacu babanza guca muri ibi bigo bimenyereza umwuga bakabona amakuru nyayo ari ku isoko ry’umurimo, ari nabyo bibaviramo kubona akazi.”

Yongeyeho ko bagifite imbogamizi zo kuba hari ibigo na barwiyemezamirimo batarumva akamaro ko kubahuza n’abanyeshuri akabasaba ko bakumva ko ibi ari uguha amahirwe urubyiruko rufite ubushake n’ubumenyi, kongera umusaruro utangwa mu bigo bayobora kuko kugeza ubu bakorana n’ibigo bigera kuri 200.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE