Iperereza ku ruhare rw’Ingabo z’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryahagaritswe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Bufaransa bwatangaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko bamwe mu bari ingabo z’u Bufaransa baba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ibyo byatumye Ubushinjacyaha butangaza ko bufunze idosiye irebana no gukurikirana abahoze mu Ngabo z’u Bufaransa bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Leta y’u Bufaransa ku wa Gatatu taliki ya 7 Nzeri 2022.

Itsinda rishinzwe ipererereza ryatangaje ko nta kimenyetso na kimwe gifatika ryabonye ko cyashingirwaho mu gushinja abahoze ari abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda uruhare urwo ari rwo rwose mu bwicanyi n’ihohoterwa ryakorewe Abatutsi mu nkambi cyangwa uruhare urwo ari rwo rwose baba baragize mu gufatanya n’ingabo cyangwa imitwe yakoze Jenoside.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara riragira riti: “Nta ngingo n’imwe igaragaza uruhare rutaziguye rw’ingabo z’u Bufaransa mu ihohoterwa ryakorewe mu nkambi z’impunzi, cyangwa ubufatanyacyaha mu gufasha cyangwa gufatanya n’ingabo zakoze Jenoside.”

Gusa ku rundi ruhande, ibihamya by’uruhare rw’ingabo z’u Bufaransa rwagiye rugaragazwa n’u Rwanda mu myaka isaga 25 ishize. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ingabo z’Abaransa zari mu kiswe “Operation Turquoise”, zakingiye ikibaba abari bamaze gukora Jenoside  guhungira muri Zaire y’icyo gihe, bakavuga ko izo ngabo zari zizi kugenzura ibijyanye n’amako.

Yankurije Epiphanie warokokeye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, yagize ati “Nageze ku Rusizi mpasanga ingabo z’Abafaransa bambaza mu Gifaransa ngo ‘Tu es Tusti au Hutu?’, kuko narinzi agafaransa ndabasubiza ngo Je suis Tutsi, barambwira ngo Tutsi Nyarushishi Hutu Zaire, banyereka inzira nyuramo, nabonaga bazi ko Umututsi agomba kujya Nyarushishi, Umuhutu akajya muri Zaire.”

Raporo yitiriwe Duclert na yo yagaragaje uruhare rw’u Bufaransa mu mahano yagwiririye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko Guverinoma yariho icyo gihe yabonaga ko hatutumba Jenoside ariko igakomeza ikifatanya na Leta yayiteguraga ikanayishyira mu bikorwa.

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa akaba ari na we wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Igihugu cye “cyakoze amakosa”, cyirengagiza ko mu Rwanda hari gukorwa Jenoside kandi inzego nkuru zose zacyo zari zamenyeshwejwe ibiri kuba zikabyirengagiza.

Mu minsi 100, abasaga miliyoni babuze ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa iyo Jenoside yari ifitanye umubano w’akadadohoka n’u Bufaransa bwaniyemeje kuyifasha mu by’umutekano n’igisirikare.

Raporo yitiriwe Duclert yagejejwe kuri Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Perezida Kagame w’u Rwanda mu mwaka ushize, yashimangiye ko nubwo nta ruhare rutaziguye rw’u Bufaransa rugaragara, icyo gihe ibyagombaga gukorwa ntibyakozwe kubera ko Guverinoma y’u Bufaransa y’Icyo gihe itabashije kubona ko igihugu cyari inshuti cyateguye kandi cyashyiraga mu bikorwa Jenoside.

Iyo raporo inagaragaza ko abayobozi b’u Bufaransa bahumwe amaso n’imyitwarire ya gikoloni, bikayiviramo kuba hari inshingano birengagije gufata kandi zari ngombwa.

Muri Gicurasi 2021, ishami ry’ubushinjacyaha ryanzuye ko nta mpamvu zifatika z’amategeko zishobora gushingirwaho mu gushinja u Bufaransa uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE