Inzu ya Mercy Aigbe yafashwe n’inkongi y’umuriro

Umukinnyi wa filimi wamenyekanye muri filimi zo muri Nigeria, Mercy Aigbe, yemeje amakuru avuga ko inzu ye iherereye i Lagos yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Mu mashusho magufi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Mercy Aigbe yavuze ko nubwo bibabaje ariko ashimira Imana.
Yanditse ati: “Ni inkuru y’inshamugongo ariko ndashima Imana ko ntawahaburiye ubuzima, twese tumeze neza.”
Muri ayo mashusho byagaragaraga ko iyo nzu yahiye cyane kuko hejuru ku gisenge hamanukaga umuyonga.
Ibi bibaye mu gihe uyu mukinnyi yitegura kumurika filimi nshya yise “Thinline” ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2024.
Mercy Aigbe yatangiye gukina filimi bya kinyamwuga ubwo yinjiraga mu ruhando rwa filimi muri Nigeria mu 2016, akaba yaramenyekanye muri filimi zitandukanye zirimo Atunida Leyi (2009), My Secret (2017), 200 Million (2018), Second Acts (2018), Rush Hour (2024) n’izindi.


