Inzego z’ubuzima zacu ziri mu maboko mazima- Jeannette Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uburyo yanyuzwe n’ibirori byaranze umuhango wo guha abanyeshuri 44 impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (University of Global Health Equity/UGHE).

Ni ibirori byabereye muri iyo Kaminuza iherereye mu Karere ka Burera ku Cyumweru taliki ya 28 Kanama 2022, ubwo abanyeshuri 44 basoje amasomo y’ubuvuzi bashimirwaga ubwitange bagaragaje igihe bamaze biga.

Madamu Jeannette Kagame wambitse imidari ababaye indashyikirwa, yagize ati: “Mbega ibirori byiza kandi bitera imbaraga! Inzego z’ubuzima zacu rwose ziri mu maboko mazima. Twongeye gushimira abasoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’Ubumenyi!”

Ibyo birori bibereye ijisho, byaranzwe n’akarasisi kakozwe n’abasoje amasomo baherekejwe n’amabendera y’ibihugu baturutsemo, babanza kurahirira kuzuzuza inshingano zabo no kuba indahemuka mu mwuga w’ubuvuzi.

Muri rusange aba banyeshuri babavuze ko batahanye impamba ifatika bizeyeho kuba igisubizo cya zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu rwego rw’ubuvuzi.

Ababyeyi b’abasoje amasomo na bo bavuze ko bishimiye intambwe abana babo bateye, ariko bagashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda ikomeje kwegereza abaturage ibikorwa remezo byo ku rwego ruhambaye.

Umuyobozi wa UGHE Prof. Agnes Binagwaho, yavuze ko mu gihe cy’umwaka aba banyeshuri bamaze biga muri iyi kaminuza bahawe ubumenyi n’ubwenge bubemerera kuba bamwe mu bayobozi bazagira uruhare rufatika mu guhindura ndetse no guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi babugeza kuri bose.

Abasoje amasomo uko ari 44 barimo abagore 26 n’abagabo 18 baturuka mu bihugu 11, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Canada, ibihugu byo muri Aziya birimo u Buhinde, ndetse n’abaturuka mu bihugu by’Afurika birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Ethiopia, Nigeria, Malawi, Lesotho na Zambia.

Kaminuza ya UGHE ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ikaba ifite ishami ry’i Kigali n’irya Butaro. Ishami rya Butaro ryatashywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Mutarama 2019.

Iyi Kaminuza itanga ubumenyi bwo ku rwego rwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyane ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni baturuka iyo Kaminuza, bakaza kwigisha mu Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE