Inzego n’ibigo byasabwe kunoza imikoreshereze n’imicungire y’imari

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28, Inteko Rusange y’Abadepite yagejejweho umushinga w’imyanzuro na Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, inzego n’ibigo bitandukanye byasabwe kurushaho kunoza imikorere nyuma yo kubona ko hari ibibazo bihuriweho n’inzego nyinshi.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ya Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2023.
Hashingiwe ku bibazo byagaragayemo, hafashwe imyanzuro itandukanye irebana na buri rwego n’ibigomba gukosorwa.
Inteko Rusange yasabye Minisitiri w’Intebe gukemura ibibazo byagaragaye mu igenamigambi, ihuzabikorwa n’ikurikiranabikorwa bihuriweho n’inzego zishinzwe imiturire ku rwego rw’Igihugu byagaragajwe muri raporo icukumbuye ku bijyanye n’imitunganyirize y’imiturire mu midugudu.

Aha Komisiyo yasanze hari ibihombo byagiye biterwa no kudategura neza amasezerano y’ibikorwa, ndetse rimwe na rimwe ntibikorwe neza uko byateganyijwe
Nko mu bikorwa remezo hari imihanda yubatswe ariko ntiyuzuze ibipimo by’ubukomere.
Abadepite basabye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugaragaza ingamba zirambye zo gupima ubuziranenge bw’imihanda yubakwa, hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu iyubakwa ry’imwe mu mihanda, gukumira gihombo gituruka ku nzu Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire gikodeshereza inzego n’ibigo bya Leta hakaba n’izimara igihe zidakorerwamo Kandi zarishyuwe.
Hatanzwe ingero zirimo nk’Ikigo nderabuzima cya Remera, Polisi y’Igihugu Ishami rya Remera.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabwe n’Inteko y’Abadepite gukemura ibibazo byagaragaye mu byanya by’inganda n’ubutaka bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2 988 676 098 bwakodeshejwe abashoramari bukaba bumaze hagati y’amezi 4_ 69 butarakoreshwa ibyo bwagenewe.

Hari n’ubutaka abashoramari bakoresheje ariko bakaba batarishyura bw’agaciro k’amafaranga y’u Rwandaa miliyoni 922 534 785.
Ubutaka bukoreshwa butarishyuwe mu byanya by’inganda bya Rwamagana, Huye, Rusizi na Bugesera bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 569 166 051, bisaba ko yazishyurwa mu gihe itarenze amezi 4.
Minisiteri y’Ubuhinzi yasabwe kugaragaza gahunda zo gukemura ibibazo byagaragaye muri sisitemu z’ikoranabuganga zikoreshwa mu buhinzi nko muri Smart Nkunganire.
MINAGRI kandi yasabwe kugaragariza Inteko uburyo bwo gukemura ibibazo byagaragaye mu mikoreshereze y’amafaranga yoherezwa mu Turere mu mishinga yo gukora amaterasi y’indinganire, agenerwa ishwagara, ibibazo byagaragaye mu nyongeramusaruro birimo kudashingira ku kiterere y’ubutaka n’ibindi.
Muri Minisiteri y’Uburunganire n’Iterambere ry’Umuryango byasabwe kunoza ibijyanye n’imikorere y’amarerero.
MINUBUMWE yasabwe kugaragariza Inteko y’Abadepite ingamba ifite zo gukemura ikibazo cy’imikoreshereze idahwitse amafaranga y’u Rwanda 1 1233 306 406 yaribagenewe gusana inzu y’Abarokotse Jenoside mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Ruhango, Rusizi, Nyamasheke na Rubavu yakoreshejwe ibyo ataragenewe.
