Inyanya zinjirije u Rwanda miliyari 15 Frw mu mwaka ushize

Mu mwaka ushize wa 2023-2024, inyanya zera mu Rwanda zikoherezwa mu mahanga zinjije amagaranga y’u Rwanda asaga miliyari 15.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), bwemeje ko inyanya ziri mu bihungwa bikomeje gutanga icyizere mu kwinjiriza u Rwanda amadovize.
Abahinzi b’inyanya na bo bishimira ko iki gohingwa gikomeje kuba isoko y’amadovize mu gihe mbere zajyaga zibapfira ubusa.
Abavuganye na RBA bemeza ko kuri ubu imodoka ziva hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo ziza gutwara umusaruro wabo.
Ibi ngo byatumye umuhinzi w’inyanya abasha kubona amafaranga afatika ava muri iki gihingwa.
Jean Bosco Mulindi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibihingwa bishya muri NAEB, avuga ko kuva mu mwaka wa 2016 inyanya zatangira koherezwa ku masoko anyuranye no mu mahanga, zinjiriza abahinzi n’igihugu muri rusange agatubutse.
Agira inama abahinzi kujya bubahiriza amabwiriza bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi ku kunoza ubuhinzi bw’inyanya, kuko inyanya zoherezwa ku masoko manini ziba ari izitaweho neza kandi zikaba zujuje ibyifuzwa ku isoko.
Inyanya zo mu Rwanda zatangiye koherezwa ku masoko yo mu mahanga kuva mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017, aho ku ikubitiro hoherejwe ku isoko ibilo 2 450 000 byinjiza asaga miliyoni 2 z’Amadorari ya Amerika.
Uyu munsi, ubuhinzi bw’inyanya mu Rwanda si isoko yo kubona amafaranga gusa ahubwo bunafite amateka maremare mu mibereho y’abaturage ya buri munsi.
Biragoye kubona ahantu mu mijyi no muri santeri ubuzima bubaryoheye mu gihe baba batabona inyanya bakoresha zeze ku butaka bukungahaye bw’u Rwanda.