Inyamibwa zahishuye ko nta gihombo zagiriye mu gitaramo bakoreye muri BK Arena

Ubuyobozi bw’Itorero Inyamibwa bwasobanuye ko nta gihombo bigeze bagirira mu gitaramo baheruka gukorera muri BK Arena cyari cyiswe ‘Inkuru ya 30’, nkuko bimaze iminsi bivugwa n’abatari bake bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda.
Babigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’igitaramo bise ‘Inka’ giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025.
Kuba igitaramo cy’iri torero rikunzwe n’abatari bake mu Rwanda by’umwihariko abakunda gakondo, kitazongera kubera muri BK Arena ni ho benshi bashingira bavuga ko abagitegura batinye kongera kugira igihombo nkuko byabagendekeye mu cyo baheruka gukorera muri iyo nyubako ya mbere mu Rwanda yakira ibitaramo byo ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, avuga ko ubusanzwe bahitamo aho gukorera igitaramo bashingiye ku nsanganyamatsiko bafite.
Yagize ati: “Twebwe dukora igitaramo gifite insanganyamatsiko, iyo uvuze ngo “Inka” niwitegereza hano muri Camp Kigali urabona ubwatsi, ikindi bitewe n’imbyino duteganya kubyina twabonye aho byari gukunda ari muri Camp Kigali.”
Agaruka ku makuru avuga ko baba baragize igihombo muri BK Arena, Rusagara yavuze ko atari byo.
Yagize ati: “Umuntu uzazana inkuru ivuga ko Inyamibwa zahombeye muri BK Arena azaba abeshye, ahubwo twahabonye inyungu idasanzwe, twagombaga kuhakorera kuko imwe mu nkuru ya 30 twagombaga kubara yari BK Arena.”
Niyo hatari kuza ibihumbi 10, twari kujyayo kubera ko ni igikorwa cyifashishwa n’abahanzi kinini twirata nk’u Rwanda.”
Biteganyijwe ko nyuma y’igitaramo cyiswe ‘Inka’ kizaba tariki 15 Werurwe 2025, Inyamibwa zizakomereza mu bindi bitaramo bateganya gukora, birimo icyo zizakorera i Butare n’ikindi ziteganya gukorera i Kampala muri Uganda.
Igitaramo ‘Inka’ kigamije kuvuga ibigwi Inka no kugaragaza ubukungu bwayo.

