Intwari Sindayiheba Phanuel yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi

Sindayiheba Phanuel, umwe mu Ntwari z’u Rwanda, yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi asimbuye Dr. Anicet Kibiriga weguye mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
Sindayiheba Phanuel, ni umwe mu banyeshuri b’i Nyange bashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda kubwo kwanga kwitandukanya nk’uko babisabwaga n’Abacengezi mu 1997.
Yatowe mu matora y’Abagize Njyanama z’Uturere yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, akaba yatowe ku majwi 299, ahigitse Mugorenejo Béatha bari bahanganye wagize amajwi 30.
Gutora umuyobozi w’Akarere byabanjirijwe no gutora Abajyanama bujuje Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, aho abatowe ari Sindayiheba Phanuel, Ngabonziza Michel, Mugorenejo Béata, Ayinkamiye Clémentine.
Ntakirutimana Julienne wari usanzwe ari Umukozi ushinzwe gahunda ya Ejo Heza mu Karere ka Karongi, yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Dr. Anicet Kibiriga wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse na Niyonsaba Jeanne d’Arc wari umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere beguye kuri izo nshingano mu Gushyingo 2024.
Ku mugoroba wo ku wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye isuzuma ndetse inemeza ubwegure bwabo.
Muzungu Gerard yatorwe kuyobora Akarere ka Karongi
Muzungu Gerard yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Karongi, akaba yari amaze amezi ane ayobora ako Karere by’agateganyo.

Muzungu yatangiye kuyobora Karongi asimbuye Mukase Valentine, hamwe na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile ndetse na Perezida w’Inama Njyanama Dusingize Donatha bari beguriye rimwe.
Muri Komite nyobozi hasigaye Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage. Abeguye kandi bakurikiwe no kwirukanwa kw’abageze kuri 13 bakoraga mu myanya itandukanye mu Karere.
Muzungu si mushya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, kuko yayoboye Akarere ka Kirehe kuva ku wa 31 Ukuboza 2014 kugeza mu 2021, ubwo yasimburwaga na Bruno Rangira ukayobora ubu.
Ntakirutimana Julienne wari usanzwe ari Umukozi ushinzwe gahunda ya Ejo Heza mu Karere ka Karongi, yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Bikorimana François yatorewe kuba Perezida w’Akarere ka Nyamasheke
Nyuma yo gutora Bikorimana François mu rwego rwo kuzuza abagize Njyanama y’Akarere, Prof. Kamana Emmanuel yatorewe kuba Perezida wa Njyanama mu gihe Madamu Uzamukunda Isabelle yatorewe kuba Visi Perezida.

Rutayisire says:
Werurwe 28, 2025 at 6:36 pmIyi nkuru yanditse nabi cyane
Rutayisire says:
Werurwe 28, 2025 at 6:36 pmIyi nkuru yanditse nabi cyane