Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu ruzinduko rw’Icyumweru muri Qatar 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda ryatangiye urugendo shuri mpuzamahanga ruzamara icyumweru muri Qatar.

Ni itsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare Brig. Gen. Andrew Nyamvumba. 

Iryo tsinda, ikibitiro ryasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryitiriwe Joaan Bin Jassim ndetse n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Qatar aho bakiriwe n’Umuyobozi w’ayo mashuri yombi Brig Gen Ing. Abdul Hadi Hamad Fahd Al-Dussari n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Qatar Staff Brig. Abdulhadi Mohd T. A. Al-Hajri.

Biteganyijwe ko muri urwo ruzinduko intumwa z’Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zizanasura ibigo bitandukanye nka Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Igitangazamakuru cya Al Jazeera, Ikibuga cyakira imikino Olempike cya Qatar ndetse n’Ingoro Ndangamurage ya Siporo, n’Ingoro Ndangamurage y’Ubugeni bwa Kiyisilamu. 

Intego nyamukuru y’urwo rugendo shuri ni ukurushaho kwagura ubumenyi kuri dipolomasi, itangazamakuru, umuco wa siporo ndetse n’umurage by’abaturage ba Qatar. 

Leta y’u Rwanda n’iya Qatar bikomeje 

 kwagura amahirwe y’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, nka rumwe mu nzego zigize ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.

Ubufatanye mu bya gisirikare bushingiye ku bushake bwa politiki bw’Abakuru b’Ibihugu byombi bashyize imbere kubyaza umusaruro inzego z’ubufatanye zose ibihugu byombi bifitemo inyungu. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE