Intumwa z’Ingabo za Mali zasobanuriwe imikorere ya RDF

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi, Itsinda ry’Ingabo za Mali riyobowe na Col. Cheick Mamadou Cherif Tounkara, ryasuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro gikuru cya RDF. 

Iryo tsinda ryakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa. 

Yabasobanuriye ibijyanye n’imikorere ya RDF, Politiki na gahunda zayo zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, kubungabunga no kugarura amahoro ndetse n’ibikorwa byo gufasha abaturage kongera kwiyubaka no kunga ubumwe nyuma y’amakimbirane.

Col Cheick Mamadou Cherif Tounkara, yavuze ko urwo ruzinduko rugamije guhererekanya ubunararibonye n’ubuhanga mu birebana no kwikura mu bibazo bya politiki bikomeye, bikajyana no kongera kubaka igihugu ari na ko himakazwa imibanire myiza n’ubumwe bw’abaturage. 

Yashimangiye ko bagize igitekerezo cyo kuza kwigira ku Rwanda nk’Igihugu cyanyuze mu bihe bigoye cyane ariko kikaza kuvamo kijya ku rwego rw’ibihugu by’Afurika bifite umuvuduko ushimishije mu iterambere. 

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga Brig. Gen. Karuretwa, yashimiye iryo tsinda ryasuye u Rwanda n’imbaraga ingabo z’icyo gihugu zikomeje gushyira mu guhashya imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke nu gihugu.

Yashimangiye amahitamo agaragara u Rwanda rwafashe y’aho abaturage biyemeje kunga ubumwe no gukorera hamwe mu guharanira amahoro n’uburumbuke.

Mbere yo gusura ku Burindiro Bikuru bya RDF, abagize iryo tsinda babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside Rwa Kigali aho bunamiye abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izo ntumwa za Mali kandi ziteganya gusura n’izindi nzego zirimo iza Leta ndetse n’imidugudu y’ubumwe n’ubwiyunge.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE