Intumwa za Tanzania zanyuzwe n’imikorere y’Ingo Nbonezamikurire mu Rwanda

Itsinda ry’intumwa 18 za Tanzaniya rigizwe n’abahagarariye inzego z’uburezi, iz’ubuzima n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ryanyuzwe n’imikorere y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD’s) mu Rwanda.
Batangajwe n’ibyo baboneye mu rugendoshuri bakoreye mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, bagaragaza ko basanze mu Rwanda hari umwihariko wa Politiki ihamye ifasha abana bato gukura mu bwenge no mu mpagarike.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi n’Ubumenyi ngiro mu gihugu cya Tanzania Mr. Khamis Abdulla Said, yavuze ko hari intego n’amasomo bakuye muri urwo rugendoshuri cyane cyane ku kwita ku bana bato n’aho bigira kuko, ari bo Banyafurika b’ejo hazaza.
Yagize ati: “Itsinda ry’abayobozi twazanye na bo tugiye gushyira mu bikorwa politiki y’amarerero twasanze mu Rwanda. Igihugu cya Tanzania ni kinini cyane kandi muri miliyoni 60 zituye mu gihugu cyacu abenshi batuye mu byaro, tugiye kureba uko ingo mbonezamikorere zakwegera abaturage kuko abana bato bakurira mu muryango kandi ni uburyo bwiza nk’Abanyatanzaniya twize tukaba tugiye kubushyira mu bikorwa.
Yakomeje ashimangira ko bizeye kubona umusaruro mu gushyira mu ngiro iyo gahunda igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu, mu buryo burambye.

Yakomeje agira ati: “Ubunarairibonye tuvanye mu Rwanda kandi ni uko tugomba gukorera hamwe tukarushaho guteza imbere Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba duhuriyemo, kandi tukubaka Akarere gatandukanye n’ibindi bice by’Afurika y’Iburasirazuba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki y’ingo mbonezamikurire y’abana bato kuko ifite umwihariko wo gufasha abana bato kwiga uburere n’ubumenyi abo bana banatandukana n’igwingira ndetse n’izindi ndwara zituruka ku mwana nn’mirire mibi.
Yagize ati: “Abanyamahanga bashima uburyo politiki y’ingo mbonezamikurire ikora mu gihugu cyacu kandi ni gahunda ibona ihamye kuko abigisha bafite ibikoresho bihagije bifasha abana yaba mu kwidagadura, kuririmba n’imfashanyigisho zifasha abana gukura basobanukirwa ibyo biga, batyaye mu mutwe kandi bikajyana n’imirire yuje indyo yuzuye. Iyo umwana yariye neza agahabwa umwanya, agakina ndetse akaririmba bituma n’imikorere y’ubwonko bwe ibasha kugenda neza.”
Bamwe mu babyeyi barerera mu Rigo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD) Nyagatovu iri mu Murenge wa Mukarenge, Akarere ka Kayonza, bavuze ko byungura ubumenyi abana ndetse bikabafasha kongera umusaruro mu kazi kabo nyuma yo gutangira gukoresha ECD.
Uwitonze Tabitha yagize ati: “Iyo abana bari mu rugo mbonezamikurire bibafasha kongera ubumenyi bagera no mu rugo bagasubira mu byo bize kandi ukabona ko bafite n’ikinyabupfura; iyo bageze mu rugo baradusuhuza kandi bakinjira mu rugo bakibwiriza bagakaraba.
Yakomeje agira ati: “Twe dusigara mu rugo dukora imirimo kandi tukayikora dutuje kuko nta mwana uba uhari ngo akurangaze. Imirimo dusigara duhugiyemo tuyikora neza. Mbese ubona nta bana birirwa bazerera mu mudugudu.”
Mu mwaka wa 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) igamije kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo by’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.
Kuri ubu ingo mbonezamikurire zifasha abana gutangira amashuri abanza abana barateguwe neza. Mu karere ka Kayonza habarurwa ingo mbonezamikurire 703 ziganjemo izibera mu miryango.





