Intumwa za Polisi ya Malawi ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Intumwa za Polisi ya Malawi ziyobowe na Deputy Commisioner of Police (DCP) Jacqueline Kainja, ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu taliki ya 17 Ukuboza 2022.
Kuri uyu wa Mbere taliki 19 Ukuboza, izo ntumwa zasuye Ikigo cy’Akarere cy’Indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Bakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’icyo kigo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi wabahaye ikaze, abasobanurira amavu n’amavuko y’icyo kigo, imikorere yacyo na gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
ACP Ruyenzi yagize ati: ”Ihame ry’Uburinganire rigomba gushyirwa mu bikorwa mu byiciro byose n’Inzego zose zaba iza Leta n’iz’abikorera. Rikubiyemo guhuza ibitekerezo by’uburinganire mu gutegura, gushyira mu bikorwa, kugenzura no gusuzuma ingamba zifatwa hagamijwe guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo nta vangura.”
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 rivuga ko uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
ACP Ruyenzi yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP), kugira ngo umubare w’abapolisikazi wiyongere, mu kwinjiza abapolisi mu kazi hafatwa abapolisikazi benshi kandi bakoherezwa mu mitwe n’amashami yose ndetse no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi aho u Rwanda rufite itsinda rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Mu ijambo rye DCP Kainja yavuze ko uru ruzinduko hari byinshi bazarwungukiramo bijyanye no gusangira ubunararibonye mu gucunga umutekano by’umwihariko gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Yashimye ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zijyanye no kwimakaza ihame ry’uburinganire avuga ko ari umurongo w’icyitegererezo kandi utanga icyizere bifuza ko no muri Malawi washingirwaho mu gushimangira uburinganire.
Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko DCP Kainja n’intumwa ayoboye bazasura ibitaro n’ibigo bifasha abahuye n’ihohoterwa (Isange one stop Center) ku Kacyiru na Rwinkwavu, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside n’Ibiro by’Umujyi wa Kigali bakazasoza uruzinduko ku wa 22 Ukuboza.

