Intumwa za EASF zaganiriye n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, baraye bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) Brig Gen Getachew Shiferaw Fayisa.
Ibyo biganiro bibaye mu gihe Brig Gen Getachew Shiferaw Fayisa n’itsinda ryamuherekeje bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Mu bamuherekeje harimo Umugaba w’Ingabo za EASF Brig Gen Vincent Gatama n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’izo ngabo Brig Gen Domicien Kalisa.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko impamvu z’urwo ruzinduko ari ukurebera hamwe uburyo bwo kongerera imbaraga n’ubushobozi Umuryango EASF mu rwego rwo kuwutegurira guhangana n’ingorane z’ahazaza.
Iryo tsinda kandi ryagenzuye ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RNP) na Polisi y’u Rwanda (RNP) bwemejwe gutangwa muri EASF, hagamijwe kubarurira hamwe muri rusange ubushobozi bw’izo ngabo zishinzwe gutabara aho rukomeye muri EAC.
Itsinda ry’intumwa za EASF riri mu Rwanda ryoherejwe n’ubunyamabanga bw’uyu muryango ugamije kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
EASF ni Umuryango ugizwe n’ibihugu 10 ari byo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, uRwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.
Ni umwe mu miryango ihuza ingabo z’Uturere tw’Umugabane w’Afurika ziteguye gutabara aho rukomeye (ASF) nk’Umuryango uhuriza hamwe abasirikare, abapolisi n’abasivili biyemeje guharanira amahoro n’umutekano ku mugabane.
Izo ngabo zihora ziteguwe guhabwa ubutumwa bwo kugarura amahoroahoari ho hose ku mugabane w’Afurika by’umwihariko mu Turere ziherereyemo.


