Intore 438 zitabiriye Itorero Indangamirwa zasabwe kuzirikana amasomo zihabwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 2, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene yasabye Intore 438 zitabiriye Itorero Indangamirwa kuzirikana amasomo batangiye arebana n’amateka y’u Rwanda, kuko ari bo Rwanda rw’ejo rufite imbaraga zo kubaka u Rwanda twifuza.

Yabibabwiye kuri uyu wa 2 Nyakanga 2025, ubwo yabahaga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera ahatangijwe Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 15, kitabiriwe n’intore 438, zirimo abakobwa 204 n’abahungu 234.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yasobanuriye urwo rubyiruko uko amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda.

Yagize ati: “Abakoloni bagabye Abanyarwanda mo amoko biba intandaro y’isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda bigeza Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yasabye izo ntore kuzirikana ayo masomo birinda ikintu cyose cyabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Mwirinde icyo ari cyo cyose cyaba intandaro yo kubiba urwango, amacakubiri n’ingengabitekereo ya Jenoside. Murangwe n’indangagaciro yo kugira intego no kuba icyitegererezo muri byose kuko ari mwe maboko azakomeza kubaka u Rwanda twifuza.”

Itorero Indangamirwa ririmo urubyiruko rwiga cyangwa rutuye mu mahanga 104 n’abandi biga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda babaye Indashyikirwa ku rugerero rw’Inkomezabigwi, abayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi.

Intore zizahabwa amasomo y’ubumenyi bw’ibanze mu bya gisirikare, zizahabwa ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, uburere mboneragihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, u Rwanda twifuza, uburezi no guhanga udushya.

Bazahabwa kandi inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda; kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima; kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Iri torero rizamara iminsi 45. Kugeza ubu hamaze gutozwa intore z’Indangamirwa zigera ku 5 118, zatojwe mu byiciro 14.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene
Itorero Indangamirwa ryitabiriwe n’intore 438
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 2, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Niyigena joseph says:
Nyakanga 3, 2025 at 10:28 pm

Nonese ababaye indashyikirwa kurugerero rwinkomezabigwi 12 ko batabahamagaye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE