Inteko ya EALA iramara ibyumweru 2 iteraniye mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Ukwakira 2022 kugeza ku wa Gatandatu taliki ya 5 Ugushyingo 202, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) irateranira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu nama yayo ya Gatanu.
Biteganyijwe ko Perezida wa EALA Rt Hon Martin K. Ngoga ari we uzayobora iyo Nama, ndetse Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azabagezaho ijambo ku ya 1 Ugushyingo 2022, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 64 y’Amasezerano y’ishyirwaho ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ni n’umuco kandi ko iyo Inteko ya EALA iteraniye muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango, Umukuru w’Igihugu wacyo ageza ijambo ku bayigize.
Biteganyijwe ko iyo Nteko Ishinga Amategeko iziga ku mategeko atatu y’ingenzi areba EAC, harimo iryo kongera ingengo y’imari y’Umuryango wa EAC, kuvugurura iry’imicungire ya za gasutamo ndetse n’irijyanye na Komisiyo y’umutekano n’iyubahirizamategeko muri uyu mwaka.
Ibindi bizaganirwaho muri ibyo byumweru bibiri ni raporo zatanzwe na Komisiyo zitandukanye za EALA, harimo n’iyatanzwe na Komisiyo y’ Ububanyi n’Amahanga muri EAC yibanze ku ngamba zashyizweho n’ibihugu bigize uyu muryango mu birebana no guaranira amahoro n’umutekano ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu Kiyaga cya Victoria n’icya Tanganyika.
Hazarebwa kandi kuri raporo igaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’ubuvuzi kuri bose muri EAC, cyane cyane ku birebana no kubona imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.
Iyo raporo kandi ije ikurikiye ibikorwa by’ubugenzuzi byakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu byose bigize EAC hagambiriwe impamvu rusange.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ni urwego rufite inshingano zo gutora amategeko agenga EAC ndetse no gukurikirana ibikorwa by’uyu Muryango mu rwego rw’amategeko.
Itorwa n’ishyirwaho ry’amategeko ritangira kugira agaciro iyo ya mategeko yatowe amaze kwemezwa n’Inteko ndetse akanasuzumwa n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango, kandi buri tegeko ryamaze kwemezwa rihita riba rimwe mu masezerano y’Umuryango rikanahuzwa n’amategeko bijyanye yo mu bihugu bigize Akarere.
Kugeza ubu EALA imaze kwemeza amategeko 79 kandi ibikorwa byayo birakomeje mu rwego rwo kurushaho guharanira kuba Umuryango ukomeye, uhujwe, kandi ugendera ku mategeko akorana neza n’aya buri gihugu kigize umuryango.