Intego ya Polisi y’u Rwanda yasangijwe abitabiriye Inama ya Loni

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, yagaragarije abitabiriye Inama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022) yabereye mu Mujyi wa New York, intego nyamukuru ya Polisi y’u Rwanda.
Yavuze ko intego nyamukuru kuri Polisi y’u Rwanda ari uguharanira ko abaturage bagira ituze n’umutekano usesuye bityo bagashishikarira gushyira imbaraga mu bibateza imbere.
Yashimangiye ko kubaka ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi n’abaturage bakorera, ari byo bya ngombwa mu kubungabunga umutekano no gutuma Polisi yubahiriza neza inshingano zayo.
Yavuze kandi ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo by’abaturage, bituma abaturage bagira ubushake bwo kwizera Polisi bitewe n’uko bibonera ko ibikorwa bya Polisi bishingira ku gukemura bibazo abaturage bafite ndetse n’ibyo bifuza ko ibakorera.
Ati: “Polisi nk’urwego na Polisi nk’inshingano bigomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose nta vangura kandi ni ngombwa mu kubaka icyizere no guteza imbere ubutabera, ibyo byose bikaba ari urufunguzo rwo kwimakaza amahoro arambye n’iterambere.”
DIGP Namuhoranye kandi yavuze ko uburyo bwiza bwo kubungabunga amahoro Polisi ikoresha mu bihugu birimo amakimbirane, bugomba guhora butezwa imbere hashingiwe ku Karere ibyo bihugu biherereyemo.
Yongeyeho ko gukorera mu murongo w’indangagaciro z’ibihugu byakira abapolisi boherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye byongera umusaruro w’ibikorwa kandi mu buryo burambye.
Inama ya Gatatu ihuje abayobozi ba Polisi y’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Abibumbye yabaye kugeza ku wa Gatandatu taliki 3 Nzeri, ifitinsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere amahoro arambye n’iterambere binyuze muri Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.”
Yagaragaje ko iyi nama itanga amahirwe yo gutekereza no kuvugurura imikorere mu buryo bujyanye n’igihe haba mu butumwa bwo kugarura amahoro ndetse no mu bihugu byacu mu rwego rwo kubungabunga amahoro mu buryo burambye.
Yagize ati: “Amahoro ni yo nkingi y’iterambere kandi inzego za polisi zifite inshingano zo guharanira icyatuma iterambere rigerwaho.
UNCOPS 2022 ni inama yahuje Abaminisitiri, abayobozi ba polisi n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo bafate ingamba zo gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere mpuzamahanga kuri bose; binyuze mu guhuza imbaraga za Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.