Intara y’Iburengerazuba yinjije umusoro w’asaga miliyari 40

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo k’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, kimaze gutangaza ko intara y’Iburengerazuba yinjije umusoro wa miliyari zisaga 40 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

Byagarutsweho na Komiseri Mukuru wa RRA Ruganintwari Bizimana Pascal, kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 mu birori byo gushimira abasora ku nshuro ya 20.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dusore neza, Twubake u Rwanda twifuza’.

Ruganintwari atangaza ko umusaruro wavuye mu misoro n’amahoro mu mwaka 2021/2022, ushimishije.

Ikigo k’Imisoro n’Amahoro cyashoboye gukusanya miliyari 1,910.2 mu mwaka wa 2021/2022 mu gihe cyari kihaye intego yo kwinjiza miliyari 1,831.3.

RRA yarengejeho miliyari 78.8 bituma habaho izamuka rya 15.5%.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko impamvu hakusanyijwe aya mafaranga, ngo byetewe nuko habayeho izamuka ry’ubukungu aho ryavuye ku 8.5% rikagera ku 8.9%.

Imisoro yakomotse mu ntara, intara y’Iburengerazuba yinjije miliyari 44.1 mu gihe yari yihaye intego yo kwinjiza miliyari 39.8.

Imisoro yeguriwe n’uturere, Intara y’Uburengerazuba bari bafite intego yo kwinjiza miliyari 12.6 ariko yinjije miliyari 11.1.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari, asobanura ko iyo barebye ibyagezweho kuva mu 1997 kugeza ubu, hari intera ikomeye RRA yagezeho.

Ati “Intego dufite nukongera abantu basora. Iyo tubaye benshi basora biba byiza”.

Ku rundi ruhande, avuga ko uko abacuruzi batanga imisoro bitaragera ahashimishije. Nyamara ariko, umubare w’abasora uriyongera ku mpuzandengo ya 32.7% buri mwaka hagati ya 1999 na 2022.

Akomeza agira ati: “Iyo umukozi yabonye umushahara ni zo nyungu zacu, uko abakora ubucuruzi basora neza twaba dufite inkomoko y’umusoro kandi usobanutse”.

Insanganyamatsiko ‘Dusore neza, twubake u Rwanda twifuza’. Ikigo k’imisoro n’amahoro kizashyira imbaraga mu  gutanga amahugurwa bityo ngo abasora ntibizabagore.

Akomeza avuga ati: “Tuzakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu gutahura ibibazo bijyanye no kutubahiriza inshingano zo gusora, no kugaragaza abasora bakora nabi bagamije kunyereza imisoro n’amahoro”.

RRA izashyira imbaraga mu kugeza EBM ku bacuruzi bose no kugenzura imikoreshereze yayo.

Icyo RRA yiteze ku bacuruzi ngo ni ukongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga inyemezabuguzi za EBM.

Ku rundi ruhande, abacuruzi basabwa kwirinda magendu n’inyerezwa ry’imisoro no kugira uruhare mu kubirwanya.

Komiseri Mukuru wa RRA Ruganintwari Bizimana Pascal, yasabye abikorera mu ntara y’Iburengerazuba kwirinda magendu (Foto RRA)
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francis (Hagati), Komiseri Mukuru wa RRA Ruganintwari Bizimana Pascal (uwa mbere ibumoso) na Perezida wa PSF Iburengerazuba (Foto RRA)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE