Inshingano y’abayobozi ni ugushakira abaturage ibisubizo- MINALOC

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi bitabiriye umwiherero w’umunsi umwe wahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa ko inshingano y’abayobozi ari ugushakira ibisubizo abaturage, bagatekereza ku cyateza imbere ako Karere.
Yavuze ko gushyira hamwe ari cyo cy’ingenzi, yibukije abayobozi ku nzego zose ko inshingano yabo ari ugushakira abaturage ibisubizo, bakanazirikana kandi inshingano ikomeye y’inzego z’ibanze yo gutuma umuturage amererwa neza.
Yagize ati: “Umuturage ni we muyobozi dufite duha ubutumwa duhabwa na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika”.
Minisitiri Gatabazi yabashishikarije guhuza ibitekerezo bigamije kugena ingamba n’icyerekezo byo guteza imbere Bugesera nk’umujyi ugaragiye Kigali.
Ati: “Akarere ka Bugesera mufite amahirwe menshi arimo no kuba ubwagukiro bw’Umujyi wa Kigali; ibyo bituma umuyobozi n’umuturage mugira inshingano yo gushyira hamwe mu gutekereza ibikorwa biteza imbere umujyi wanyu n’uburyo bwo kubikora”.
Mu bindi yagarutseho yabasabye kugira icyerekezo giteza imbere umuturage; kugena imiturire inoze inazirikana abafite amikoro aciriritse; kugira ubuhinzi buteye imbere bugamije isoko; kwita ku iterambere ridasigana no gukemura ibibazo by’abaturage no kwegera abaturage.
Bugesera Ibyemezo by’umwiherero ugamije gusuzumira hamwe amahirwe ari mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera binyuze mu ruhare rw’abafatanyabikorwa ku mikoreshereze y’ubutaka, iterambere ry’ibikorwa remezo, guhanga imirimo no kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari amakuru yari ngombwa ko asobanuka avuga ko iyi nama itanze byinshi bikenewe ati: “Icyo tuvanye muri iyi nama ni ukwiyemeza; akazi kagiye gutangira duhereye ku makuru dukuye hano turebe ingamba zavanwamo”.
Abitabiriye umwiherero basabwe kuzakora inama zihariye zo kunoza ibikorwa bireba buri cyiciro yaba imiturire, ubuhinzi, amazi, ibikorwa remezo, inganda, ibidukikije n’ibindi.


