Inkuru zavugishije abakurikiranira hafi imyidagaduro

Mu ruganda rw’imyidagaduro hahoramo ihangana rya hato na hato ry’ibyamamare baba babizi cyangwa batabizi, babigizemo uruhare cyangwa batarugize, byose birushaho kuryoshya imyidagaduro, bikitwa gutanga show.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yabateguriye zimwe mu nkuru enye zikomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda.
Yago yahishuye amashyari, amarozi no kugambanirana bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga mu myidagaduro nyarwanda.
Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, nyuma yo kwakira ubutumwa bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye ko abafana be bazwi nka Big Energy batakomeza kwitwa agatsiko ahubwo agaragaza ko mu myidagaduro nyarwanda harimo ishyari, amarozi ndetse no kugambanirana.
Yifashishije zimwe mu ngero z’ibyamamare, uwo muhanzi yavuze ko bazaganirizwa kuko babikorewe bikabaviramo kwibagirana kandi byose bikaba byarakorewe ku mbuga nkoranyambaga.
Muri icyo kiganiro Yago yanyujije ku rubuga rwe rwa Youtube, yagaragaje ko yiteguye gutanga umusanzu we atanga ibimenyetso hagamijwe kurwanya ishyari, inzangano no kugambanirana.
Intambara y’amagambo hagati ya Semuhungu na Lorenzo
Nyuma y’itariki 21 Nzeri 2024, ubwo habaga umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru wahuje Gasogi United yakiriye Rayon Sport ukabera kuri Stade Amahoro, umunyamakuru w’urubuga rw’imikino Lorenzo yavugiye kuri Radio Rwanda ko bidakwiye ko umuntu ufite imico nk’iya Semuhungu Eric (yo kuryamana na bo bahuje igitsina) ajya muri Stade akabyina imbyino zikunze kugaragara ku bakobwa, kuko ari ahantu hahurira abantu benshi yaba abana cyangwa se abakuru.
Semuhungu ntiyigeze abyakira neza, bituma atangira kuzana ibiganiro bagiye bagirana, agaragaza ko uyu munyamakuru yamuzengereje amusaba urukundo ndetse n’amafaranga bituma habaho guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, hanyuzwa inkuru zitandukanye nubwo byarangiye Lorenzo abihakanye.
Kubihakana kwa Lorenzo kwatumye Semuhungu atangira kuzana ibiganiro bagiye bagirana, agaragaza ko uwo munyamakuru yamuzengereje amusaba urukundo ndetse n’amafaranga bituma intambara irota ku mbuga nkoranyambaga ahanyuzwaga izo nkuru.
Umukobwa bivugwa ko Aline Gahongayire yafungishije
Mu gihe abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro bari bategereje indirimbo zirimo iya The Ben na Bruce Melodie, hasohotse ikiganiro cyakozwe n’umukobwa witwa Iradukunda Jeannette kuri YouTube yitwa Slim Jesus tv, avuga ko yari amaze umwaka muri gereza ya Nyarugenge yarafungishijwe n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamushinjaga kuba yaramwibye amafaranga, ndetse akaba yari yaranatanzwemo igitambo n’uwo muhanzi.
Ni ibintu bikomeje guteza urujijo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza niba koko ubugome Iradukunda arimo kugaragaza Aline Gahongayire yabukora, nubwo Gahongayire ntacyo arabivugaho kuko ahugiye mu gitaramo arimo gutegura yise Zahabu Gala Night kizaba tariki 5 Ukwakira 2024.
Gukurura ishanga kwa Bruce Melodie mu ndirimbo Iyo foto
Ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, ni bwo indirimbo ya The Ben yise ‘Plenty’ yasohotse hashize amasaha make Bruce Melodie nawe asohora iyo yise ‘Iyo foto’ nkuko bari babitangarije abakunzi babo mbere.
Kuba The Ben yasohora indirimbo na Bruce Melodie agahita ayisohora, ubwabyo abakurikiranira hafi iby’ihangana ryabo batangiye kubibonamo ubushotoranyi bwa Melodie abandi bakavuga ko Melodie azi ubucuruzi.
Hari nkaho muri iyo ndirimbo Melodie agaragaramo yifotozanya n’abakobwa batandukanye akagera aho asa nk’aho akuruye umwenda w’imbere umukobwa yambaye, [byiswe gukurura ishanga] biherutse gukorwa na The Ben ubwo yifotozanyaga n’abafana be akagera ku witwa Kwizera Emelyne wanasobanuye ko yari ishanga bitari umwenda w’imbere nk’uko benshi babivugaga.
Abahanga mu bijyanye n’imyidagaduro bavuga ko icyamamare ari abantu ba rubanda kandi bavugwaho byinshi, bimwe bikaba ari byo cyangwa atari byo, byiza cyangwa bibi, icyakora ibyamamare byo akenshi usanga babizi gutyo bikaba bitabashishikaza nubwo hari n’abo birenga bikabatera ibikomere.
