Inkura z’umweru 70 zinjijwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Inkura z’Umweru 70 zaturutse muri Sfurika y’Epfo zimuriwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, muri gahunda y’Ikigo African Parks yo kongera umubare w’inkura muri Afurika.

Ni gahunda yakozwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Ikigo African Parks icunga Pariki zinyuranye kuri Afurika zirimo n’iy’Akagera.

Inkura zimuwe mu byiciro bibiri aho hagiye hazanwa 35 kuri buri cyiciro buri nyuma y’iminsi itatu. Icyiciro cya nyuma cy’urugendo rw’ibilometero 3.400, izo nkura zatwawe mu makamyo buri wese iri mu gisanduku cyayo, zikurwa muri Pariki ya Munywana zerekezwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Umwami Shaka i Durban muri Afurika y’Epfo.  

Zinjijwe mu ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747 yazigejeje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, zigezwa mueri Pariki y’Igihugu y’Akagera zitwawe n’andi makamyo. Urwo rugendo rwose rwatwaye iminsi ibiri kuri buri cyiciro.

Gahunda yo kongera umubare w’inkura z’umweru muri Pariki y’Igihugu y’Akagera yashobotse ku nkunga y’Umuryango Howard G. Buffet Foundation, intego nyamurkuru ikaba ari iyo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Karere.

Nanone kandi ni gahunda ifasha kongerera imbaraga umusanzu w’u Rwanda mu kurushaho kubungabunga inkura zo ku Isi, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bikomeje kumurirwamo inkura zisaga 2000 mu byanya birinzwe kandi bitekanye byo ku Mugabane w’Afurika.

Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko ibyo bizatuma hiyongera umubare w’inkura z’umweru zo mu majyepfo, hanagabanywa ibyago byokuba zacika mu rusobe rw’ibinyabuzima.  

Mu mwaka wa 2021, Ikigo African Parks cyazanye inkura z’umweru zo mu majyepfo 30 muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, bituma inkura zo muri Pariki y’Akagera zigera kuri 41 zariho uyu munsi.

Kuzana izindi 70 byitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kongera ingano yazo no kuzafasha kozagurira no mu bindi bice byo ku mugabane uko zizagenda zororoka.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko icyo gikorwa gishimangira imbaraga u Rwanda rushyira mu musanzu warwo wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati: “Ukwiyemeza kwacu mu kurinda inyamaswa ziri mu kaga ko kuzima ishingiye ku cyerekezo cyacu kurambye cy’ubukerarugendo, aho aho ibinyabuzima by’ishyamba n’ibyanya birinzwe nka Pariki y’Igihugu y’Akagera byongera agaciro ko kutuzanira abashyitsi bikanungura imiryango. Iyi ntambwe yongera ukwiyemeza k’urwanda mu kurinda ibyanya bikomye ndetse n’isura y’Igihugu yo kuba icyerekezo cy’ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Yakomeje ashima abafatanyabikorwa bakomeje kugaragaza ubufatanye n’u Rwanda mu kurushaho kubungabunga umutungo kamere w’Afurika.

Peter Fearnhead, Umuyobozi Mukuru wa African Parks, yashimiye ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’icyerekezo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije.

Yashimiye kandi inkunga y’Umuryango Howard G. Buffett Foundation yatumye intambwe yo kwimura izo nkura zivuye muri Afurika y’Epfo ishoboka.

Yagize ati: “Kugeza izi nkura mu Kagera ni intangiriro y’ubu bufatanye mu kubungabunga ibidukikije. Hari ibyago byinshi bigihari, ariko kuba izi nyamaswa zigeze muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zigize amahirwe yo kubaho neza kuko zirinzwe n’abayobozi ba Pariki bafite umurava.”

Yongeyeho ko mu mezi make ari imbere hazatangira gahunda yo gukurikirana imibereho mishya y’izo nkura mu gushimangira ko zimenyera ubuturo bushya.

Dale Wepener, uyobora Pariki ya Munywana yakuwemo izo nkura, yavuze ko ubufatanye nk’ubu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ingenzi mu guharanira ko inyamaswa ziri mu kaga ko kuzima zikomeza kubaho.

Ati: “Dutewe ishema no kuba twabashije korohereza igice cy’uyu mushinga kuko urimo ibikorwa byinshi bijyanye no kubungabunga ibidukikije, no gutanga ubufasha mu kugeza amoko mashya y’inyamaswa. Pariki ya Munwana yiteguye gukomeza kubaka ubufatanye burambye nk’ubu mu kurushaho gufata neza mubumbe wacu.”

Icyanya gikomye cya Munywana Conservancy cyashinzwe ku bufatanye bw’imiryango yita ku kubungabunga ibidukikije, muri iyo miryango hakaba harimo Makhasa Community Trust, the Mnqobokazi Community Trust, andBeyond Phinda na ZUKA Private Game Reserves.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE