Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu 114 muri Philippine

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza muri Philippine cyemeje ko abantu 114 bapfuye bishwe n’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Kalmaegi’, mu gihe abandi 127 bakomeje kuburirwa irengero bigishakishwa.

Perezida w’icyo gihugu Ferdinand Marcos Jr yatangaje ibihe bidasanzwe aburira abaturage ko hashobora kwaduka undi muyaga ukaze.

Iyo nkubi yadutse ku wa 04 ikomeza no ku wa 05 Ugushyingo ariko yatangiye kugenza make kuri uyu wa kane aho yambutse igana muri Vietnam.

Ikigo cya gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, (JTWC) cyatangaje ko Kalmaegi yongeye gukara ariko  ubu iri gusa nk’igana mu bice byo hagati muri  Vietnam aho bishobora gutuma haba ibiza bikomeye.

Inkubi ya Kalmaegi yasenye ibice bitandukanye mu turere umunani, nyuma iza kwemezwa nk’ibiza byishe abantu benshi kurusha ibindi muri icyo gihugu muri uyu mwaka.

Icyakora abantu barenga ibihumbi 200 bari baravuye mu byabo bongeye gutahuka nubwo benshi basanze ingo zabo zarasenyutse, imodoka zaratwawe n’imihanda yarasenyutse.

Perezida Ferdinand Marcos Jr yabwiye itangazamakuru ko uwo muyaga ari icyago, atangaza ko hakenewe byihutirwa kubona amafaranga yihuse y’ibikorwa by’ubutabazi azafasha Guverinoma.

Perezida Marcos yanaburiye abaturage ko indi nkubi y’umuyaga ikaze izwi nka ‘Typhoon Fung-wong’ iri gusatira Amajyaruguru ya Philippine kandi ishobora kuba ikaze kurusha Kalmaegi.

Mu gihe umuyaga wa Kalmaegi uri kwambuka inyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa ugana ku butaka bwa Vietnam, inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu zatangiye gukoresha inzego z’umutekano ngo zibafashe guhungisha abantu 350 000 bo mu ntara ya Gia Lai.

Ubuyobozi bwaburiye ko imvura nyinshi n’umuyaga bizagira ingaruka mu ntara nyinshi za rwagati mu gihugu bikaba bishobora guteza umwuzure mu bice bitandukanye no guhungabanya ibikorwa by’ubuhinzi.

Ni mu gihe inzego zishinzwe iby’ubwikorezi muri Vietnam na zo zatangaje ko ibikorwa ku bibuga by’indege umunani, birimo n’ikibuga mpuzamahanga cya Da Nang, bishobora guhagarara kugira ngo bidahungabanywa n’iyo nkubi.

Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu 114 muri Philippine
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE