Inkomoko y’indirimbo ‘Ndandambara’ Nsabimana yakoze ku mutima Perezida Kagame

Imvaho Nshya, yagiranye ikiganiro na Nsabimana Leonard wahimbye akanasohora indirimbo ‘Ndandambara’ igakundwa kugeza kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse ikanifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 na 2024.
Nsabimana Leonard witiriwe iyi ndirimbo, agaruka ku mateka yayo yagize ati: “Ubundi ‘Ndandambara’ ntabwo yari indirimbo ahubwo yari ikorasi kimwe n’izindi zo mu rusengero zaterwaga mu buryo bw’umwuka nk’umuntu wakuriye mu rusengero rero kuva mu mwaka wa 1999 natangiye kuyimenya.”
Uko yatangiye kwandika iyi ndirimbo kugeza ayisohoye
Mu magambo ye Nsabimana Leonard, yakomeje agira ati: “Ku myaka cumi n’ibiri (12), ni bwo Ndandambara (Ikorasi) yakomeje kumenyekana nk’ikorasi kimwe n’izindi zitwaga ‘Nzakagendana, Yadutuye imitwaro n’izindi, zikaririmbwa gutyo ariko abaziteraga batazwi ahubwo ziterwa mu buryo bw’umwuka. Kuri iyo myaka 12, nk’umwana wakuriye mu rusengero ni bwo nanjye natangiye kuyimenya, nkabona uburyo ifite imbaraga.”
Yakomeje agira ati: “Ngeze mu myaka 18 ni bwo natangiye kuyobora za Kolari zo mu rusengero by’umwihariko iyitwa ‘Inshuti za Yesu’ yo muri Goshen Holly Church, hari muri 2013”.
Muri 2015 ni bwo Nsabimana yaje kumenya ko muri 2017 hari kuzaba amatora bigendanye n’uburyo yakundaga Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere ye myiza, ahita agira igitekerezo cyo ku muhimbira indirimbo afatiye kuri iyo.
Ati: “Muri 2015 ni bwo naje kumenya ko mu Rwanda hazaba amatora, kubera uburyo nakundaga Perezida wa Repubulika n’amateka yabo mu ishyamba n’ibibazo banyuzemo bituma nifuza kuzitabira amatora ariko nshatse igihangano ndakibura. Naje gutekereza ku mateka ya Daniel mu rwobo rw’Intare, uko Imana yamurinze mbihuje mfata amateka y’Inkotanyi, kuri Kagame wari uyoboye urugamba n’uburyo bitari byoroshye indirimbo nyitangira uko.”
Yavuze ko nyuma yo kubihuza atigeze agendera ku magambo yakoreshwaga mbere n’abateraga ikorasi, kuko bo bakoreshaga ‘Nta’, gusa we agakoresha ‘Nda’.
Ati: “Nahise mfata ikaramu ndicara ndandika. Abatera ikorasi bavugaga nta, ariko njye nshyiramo ururimishami rw’iwacu i Rubavu, nkoresha ‘Nda’ [Ndandambara], nandika amagambo yayo muri 2015 ntegereje amatora ya 2017”.
Yakomeje agira ati: “Byageze muri 2017 indirimbo naramaze kuyisohora, njya mu marushanwa ya FPR Inkotanyi yo gutoranya indirimbo zizakoreshwa mu matora mu Karere ka Rubavu, bayihitamo itangira gucurangwa bwa mbere ku Kibuga cya Mudende [Mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu] ariko rwari urugendo rukomeye”.
Avuga ko nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Ndandambara’, ari nabwo yaje kugera kuri Perezida wa Repubulika, agatungurwa no kumva ayigarukaho, akagira ati: “Nanjye mbafite ntayantera ubwoba.”
Ati: “Natunguwe no kumva Perezida wa Repubulika agarutse ku ndirimbo Ndandambara, nk’umuntu wifuzaga kuzaba umuhanzi, inzozi zanjye zahise ziba impano, nishimira uburyo Umukuru w’Igihugu agarutse ku ndirimbo yanjye, bitewe n’ubutumwa bwarimo kandi ari n’ubutumwa nari naratekereje igihe kinini (2015-2017)”.
Ndandambara avuga ko nyuma ya 2017, indirimbo yatangiye kujya ikoreshwa cyane mu bikorwa bya Leta bitandukanye birimo na ‘Rwanda Day’, ndetse n’ahandi gusa ngo agasaba ko nawe yajya ajyana n’indirimbo ye aho iri gucurangwa na cyane ko yabibonaga kuri Televiziyo akababazwa no kubona imurusha imbaraga kandi ari iye, ariko ngo kugeza ubu arishimira ko ibyo yaharaniye yamaze kubigeraho gusa ngo urugendo rukomeje.
Nsabimana Leonard, wo mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu bahanzi bifashishijwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Kwamamaza Perezida Paul Kagame mu matora ya 2024, aho Perezida Kagame yatsinze abandi bakandida Perezida bari bahanganye.