Inkomoko y’icyorezo cya Mpox (Ubushita bw’Inkende)

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Monkeypox (Mpox) yavumbuwe bwa mbere muri Denmark mu mwaka wa 1958, ivumburwa mu nkende ndetse kuva ubwo zikomeza gukorwaho ubushakashatsi. 

Umuntu wa mbere  wanduye Mpox ni umwana w’umuhungu w’amezi icyenda  wavumbuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), mu mwaka wa 1970.

Iyi ndwara iterwa na virusi iri mu bwoko bumwe na za virusi zitera indwara ya ‘smallpox’ yitwa ‘variola virus ’  gusa small pox ntikaze cyane kuko nyuma yaje guhita ibonerwa urukingo mu 1980.

Iyi  virus yateye ituruka ku nyamaswa igera ku bantu ndetse  ubu ihererekanywa hagati y’abantu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko nyuma Mpox yaje kugenda ikwirakwira muri Afurika yo hagati, Iburengerazuba ndetse n’Iburasirazuba.

Kuva mu 2005, ibihumbi by’abatuye muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kwandura iki cyorezo, ndetse mu 2017 igaragara muri Nigeria itangira gukwirakwira no mu bindi bihugu.

Ubundi hariho ubwoko bubiri bw’ingenzi bwa Mpox  ari bwo ;- Clade 1 na Clade 2 gusa iyi Clade 2 ngo ni yo yoroheje ugereranyije na Clade 1.

Mpox yatangajwe nk’ikibazo gihangayikishije ku buzima bwa muntu mu 2022, yari yatewe na virusi yiswe Clade 2, urebye ari na yo virusi yoroheje.

Muri Gicurasi 2022 Mpox yakwirakwiriye ku mugabane w’u Burayi n’Aziya ubusanzwe byari bitarabona iyi virusi gusa yibasira cyane abatinganyi, n’abandi bose bakoraga imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi.

Muri Nzeri 2023  habayeho kwihinduranya kw’iyi virus iza iri mu bwoko bwa Clade 1   buhita butangira gukwirakwira vuba no kwica abantu ndetse abayanduye hejuru 10% barapfuye kandi ninayo ikomeje gukwirakwira nubu. 

Ikigo gishinzwe kurinda no guhangana n’indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC) kivuga ko abantu barenga 14 500 banduye Mpox kandi abarenga 450 yabishe kuva mu ntangiriro za 2024 kugeza mu mpera za Nyakanga.

Ibimenyetso bya Mpox

Ibimenyetso mpuruza by’icyorezo cya Mpox ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa umugongo, kuribwa imikaya no gushesha uruheri ku mubiri.

Ubushita bw’inkende  butera kwishimagura no kuribwa cyane, mbere y’uko bukura nyuma bukuma. Aho bwari buri buhasiga inkovu gusa  mu busanzwe  irikiza ubwayo hagati y’iminsi 14 na 21 ariko ubu hasigaye hari n’urukingo.

Kugeza ubu ubwoko bw’ubushita  bw’inkende bwadutse bufata umubiri wose, bukagera  ku munwa, mu maso, no ku gitsina.

Abafite ibyago byinshi byo kwandura

Abantu bafite ibyago byinshi yo kwandura Mpox ni abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, ndetse n’abakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi ndetse iki cyorezo ntikirindishwa agakingirizo.

Ariko nanone uwakoranyeho n’uyirwaye na we ashobora kwandura ndetse akanduza n’abandi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
uwamahoro dieudonne says:
Ukwakira 14, 2024 at 12:31 pm

igitekerezo natanga nuguhagarika abakongomani kuza murwanda hakabanza hakaboneka urukingo murakoze.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE