Inkirigito Clement agiye guhuza kuba mucoma n’urwenya

Umunyarwenya wo muri Gen-z Comedy, Inkirigito Clement, wari usanzwe akora akazi ko kotsa inyama kazwi nka mucoma (Barbecue) akomeje urugendo rwo guhuza ako kazi n’impano ye yo gukora urwenya.
Uwo munyarwenya usetsa abinyujije mu kubara inkuru zitandukanye akazihuriza mu njyana y’indirimbo bigatangira bifite inkuru yumvikana nk’isanzwe ariko bikaza kurangira bitanze igisobanuro gisekeje, avuga ko yasanze iyo inda itarimo ikintu bigoye ko umuntu yaseka, ahitamo gushaka uko yabihuza n’akazi ke ka buri munsi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, yavuze ko mbere byari bigoranye ko abantu bitabira igitaramo cy’urwenya, ariko yasanze hari abamubanjirije barimo na Fally Merci batumye ibyo bitaramo byitabirwa nk’ibindi byose, agasanga na we akwiye gushyiraho uruhare rwe.
Yagize ati: “Byari intambara kumvisha abantu ko bakwishyura bakajya mu gitaramo cy’urwenya, ariko ubu Merci n’abandi bakuru bacu barwanye iyo ntambara, ubu gisigaye cyitabirwa. Naribajije nti n’iki nakora nanjye nkashyiraho itafari ryanjye mu gukomeza gukundisha abantu urwenya.”
Yongeraho ati: “Nyuma yo kubyibaza, nasanze nkwiye guhuza akazi kanjye gasanzwe ko kotsa inyama n’impano yanjye yo gutera urwenya, ni ko gukora igitaramo aho abantu bakitabiriye bagomba guseka ariko banarya inyama kuko abenshi baba baje banavuye mu kazi, ntabwo waseka ushonje ni uko byaje.”
Ubwo yari abajijwe niba ibyo bitaramo bitazamuherana abamukundaga muri Gen-z bakazamubura, Inkirigito Clement yavuze ko bitakunda kuko yagerageje kubitandukanya kuko kiba ku wa Gatatu mu cyumweru Gen-z iba itabaye.
Ati: “Ntabwo byashoboka, abakunzi banjye bo muri Gen-z ni ab’ingenzi, sinatuma bambura, ni yo mpamvu nabitandukanyije icyo gitaramo kiba kuri buri wa Gatatu mu cyumweru Gen-z iba itabaye.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Nyakanga 2025, ari butaramire abakunzi be anabokereza inyama kikaba kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.

