Inka yamuteje imbere yubaka inzu ya miliyoni 15Frw akaninjiza 300 000Frw buri gihembwe

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Nzabahimana Sipiriyani wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, Akagari ka Sure, Umudugudu wa Kaduha avuga ko yatangiye korora inka ayikuye ku mubyeyi we amaze gushinga urwe, imubera intangiriro nziza y’ubuzima kuko yamufashije kugura imirima, kubaka inzu ya miliyoni 15Frw akaninjiza 300,000 Frw mu mezi atatu ava mu buhinzi.

Nzabahimana Sipiriyani w’imyaka 65 ahamya ko ufite inka aba afite ubukire.

Yagize ati: “Iyo ufite inka uba wakize kuko ikugeza ku iterambere. Iyo ufite inka ubasha kubona ifumbire, ugahinga ukeza ndetse ukagura n’imirima nk’uko nabashije kubigenza. Natangiye korora mbikuye ku mubyeyi wanjye kuko nagiye gushinga urugo, aranyoroza ampa inka imwe nyiheraho.”

Yakomeje agira ati: “Mbere naragiraga inka  nkiri muto, kwitwara neza kwanjye bituma data ampa inka. Ntabwo nari naragize amahirwe yo kwiga ku buryo navuga ko hari ikindi nari ntegereje kuzakora. Njye n’uwo twashakanye twarayiragiye muri icyo gihe mfite nk’imyaka 25 uko ibyaye tukayigurisha tukabasha kwikenura dukora n’ibikorwa by’ahazaza”.

Yahamije ko inka yahawe, yabyaye 2 akazigurisha akabasha kugura ikibanza ndetse agatangira no kubakamo inzu.

Ati: “Sinibuka amafaranga baduhaye ariko twarategereje tugurisha inka 2 icyarimwe, ubwo twaguzemo ikibanza dutangira kubaka ntiyarangira nyuma iruzura none ubu tuyirimo.

Nyina yarasigaye , ikajya iduha ifumbire, n’amata tukazigama kugeza yuzuye idutwaye nka miliyoni 15 Frw, ariko kubera gusaza isigaranye nk’agaciro ka 5 000 000.

Ati: “Duhinga urutoki, tugahinga ibigori, tugahinga n’ibindi bihingwa mu mirima yacu bakabona umusaruro mwiza. Inka impa ifumbire n’amata nkabasha kwita ku muryango wanjye, abana bakajya ku ishuri kandi nkazigamira Ejo hazaza.”

Nzabahimana Sipiriyini agira inama abakiri bato.

Ati: “Mu rugo baranyoroje nanjye nyifata neza, uko ibyaye nkagura akantu, uko ibyaye nkikenura kugeza ngeze ku byo navuze. Uyu munsi rero nasaba buri wese by’umwihariko abakiri bato gutangira korora inka, bakabyitoza kuko Abanyarwanda bo hambere bavugaga ko ‘Ufite inka aba afite ubukire’ kandi nasanze ari byo”.

Yakomeje agira ati: “Inka iguha ifumbire, ikaguha amata kandi byose ni ibintu nkenerwa. Nabonye ifumbire nyishyira mu murima wanjye umusaruro urazamuka, nabonye amata abana baranywa andi ndayagurisha mbona amafaranga, muri make korora ni ingenzi cyane kandi na Leta yacu yashyizeho gahunda ya Girinka kuko yari yarabonye ko ari imwe mu nzira yafasha benshi kwigira kandi ababikoze neza barahirwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro  ntibuhwema kubwira abaturage ko bakwiriye gufata neza inka kandi bakazikuramo umusaruro ubafasha kwiteza imbere.

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yabwiye Imvaho Nshya ko bashishikariza abaturage gufata neza inka kuko ari isoko y’iterambere.

Ati: “Umuturage ufashe neza inka  aba akomeje igicaniro kuko imuvaho ikagera no kuri mugenzi we na we akiteza imbere.”

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE