Injyana 7 zahuriyeho n’abahanzi zigafasha abakunda muzika kuryoherwa mu 2019

Akenshi usanga abantu bakunda imiziki iba yarakanyujijeho kubera ko usanga iyo bayumva ibagarurira ibyiyumviro byabo by’icyo gihe zadukaga, bikarushaho gutuma zihora ari iz’ibihe byose kuri bo.
Muri iyi nkuru urabona zimwe mu ndirimbo 7 zahuriyeho n’abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Collabo).
Nkuko Umunyarwanda yabivuze, burya koko ababiri bishe umwe, kuki uretse kuba abahanzi bafatanya indirimbo bamije gushimisha abakunzi b’ibihangano byabo, binabongerera kumenyekana, bikanabongerera abakunzi, kubera ko aba ari nko gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri.
Ni muri urwo rwego Imvaho Nshya yaguteguriye zimwe mu ndirimbo zahuriyemo abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Collabo) zikarushaho kuryohereza abakunzi b’umuziki mu mwaka wa 2019, zikanakundwa kuva icyo gihe kugeza n’ubu.
Downtown ya Meddy na Nish
Downtown ni indirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yafatanyije n’umuhanzi wo mu Burundi Thierry Nish.
Amashusho yayo yatunganyijwe na Lick Lick, ikaba yaragiye ahagaragara ku itariki 17 Nyakanga 2019, ikaba imaze imyaka itanu.
Extravaganza ya Sauti Sol na Bensoul, Nviiri the Storyteller, Crystal Asige na Kaskazini
Ni indirimbo yahuriyemo itsinda ry’abasore bo muri Kenya rya Sauti Sol na Bensoul, Nviiri the Storyteller, Crystal Asige ndetse na Kaskazini, ikaba yarakunzwe n’abatari bake, ku buryo n’ubu hari abakiyicuranga bakumva ntirasaza mu matwi yabo.
Amashusho y’indirimbo Extravaganza yayobowe na Mbithi Masya, atunganywa na Raymond Otieno.
Lazizi yahuriwemo na Charly, Nina na Orezi
Indirimbo Lazizi y’itsinda ry’abakobwa bo mu Rwanda Charly na Nina bafatanyije na Orezi wo muri Nigeria, ni indirimbo yashimishije abakunzi ba muzika inatuma aba bahanzi bose barushaho kumenyekana, ikaba yaratunganyijwe na Producer Pastor P mu buryo bw’amajwi, naho amashusho yayo yafatiwe muri Uganda na Swangz Avenue, yagiye ahagaragara ku itariki 23 Nyakanga 2019.
Kiboko isubuyemo ya Masauti na Khaligraph Jones
Indirimbo Kiboko ni iy’umuhanzi w’umunya Kenya Masauti wayishyize ahagaragara tariki ya 1 Mutarama 2019 nyuma aza kuyisubiranamo n’umuraperi Khaligraph Jones, bayiha abakunzi babo tariki 20 Werurwe 2019.
Inama ya Diamond Platnumz na Fally Ipupa
Diamond Platnumz hamwe n’umuhanzi ufite inkomoko muri RDC Fally Ipupa usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bahuje imbaraga bakora indirimbo Inama ifatwa nk’iy’ibihe byose ku bakunzi b’umuziki, kuko bigoye kuvuga ko itari muzatumye umwaka wa 2019 ugenda neza ku bakunzi b’umuziki, ikaba yarashyizwe ahagaragara taraiki 9 Kamena 2019.
Haleluja ya Willy Paul na Nandy
Halleluja ni indirimbo ya Willy Paul na Nandy uri mu bahanzi bakunzwe muri Kenya, wahisemo gufatanya na Nandy wo mu gihugu cya Tanzania kugira ngo arusheho kwagura umuziki we.
Iyi mikoranire yatumye iyi ndirimbo ikundwa cyane kuva yashyirwa ahagaragara tariki 29 Werurwe 2019 kugeza ubu.
Replace me ya Grenade, John Blaq na Sheebah Karungi
Indirimbo Replace me yahuriyemo Grenade, John Blaqna na Sheebah Karungi, uruhare rwa buri wese muri iyi ndirimbo rwatumye ikorera abakunzi ba muzika ibihe bitazibagirana, kubera uko amazina yayihuriyemo afite izina rikomeye mu muziki wa Uganda, ikaba yarashyizwe ahagaragara ku wa 1 Werurwe 2019.
Uretse izi hari n’izindi zahuriwemo n’abahanzi batandukanye bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba zafashije abakunzi b’umuziki gusoza 2019 neza, ku buryo n’ubu bakizirahira, zirimo Umuti ya Sako NY na Jay Polly, Omu Bwati ya Fik Fameicana na Patoranking, Pull Up’ ya Eddy Kenzo na Harmonize n’izindi.