Ingengo y’Imari yiyongereyeho miliyari 126,3Fwr igera kuri miliyari 5 816,4

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 20, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rivugurura Ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025, iva ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 5.690 ikagera kuri miliyari 5.816,4 Frw hakaba haziyongeraho miliyari 126,3 Frw.

Ni kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025, nyuma yo kugezwaho raporo ku ngendo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yakoreye mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali muri Mutarama uyu mwaka, isuzuma igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.

Kwiyongera kw’ingengo y’imari bigamije gutuma ibikorwa byari biteganyijwe bizakorwa.

Iyo raporo yagaragaje ko kugera ku ya 31 Ukuboza 2024 ingengo y’imari yari imaze gukoreshwa kugera kuri 43%. Muri Mutarama ubwo basuraga ikoreshwa ryayo ryari rigeze kuri 44,5% naho ubu muri Gashyantare 2025, basuzuma basanze igipimo cyarazamutse kigera kuri 68% .

Itegeko rihindura itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025, rigaragaza igabanyuka ry inkunga z’amahanga n’imisoro byari bitegnyijwe ahubwo inguzanyo zo zikaziyongeraho miliyari 184,3%.

Kwiyongera kw’ingengo y’imari bizatuma hari ibikorwa bizazamurirwa amafaranga, urugero nko muri gahunda ya Nkunganire Smart Phone ku ifumbire yagenewe miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mu bibazo byagaragaye harimo kuba hari amafaranga atarakoreshejwe kubera impamvu zitandukanye nk’imishinga yabaga yatangiye kandi itarakorewe inyigo, cyangwa se yarakozwe nabi, bikaza kugaragara ko hakenewe kongera amafaranga, gutinda gutanga amasoko no gutinda gushyirwa mu bikorwa.

Nyuma yo gusesengura iyi raporo, Abadepite basabye Minisitiri w’Intebe gusaba Minisiteri zitandukanye bireba kwita ku bibazo byagaragajwemo, bijyanye n’igenamigambi ryazo no mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 n’iy’igihe giciriritse (MTEF 2025/2026-2027/2028).

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 20, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE