Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudan y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ababimbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye ku bw’umurimo zikora.

Uwo muhango wabereye ku birindiro bya Loni i Juba aho ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo RWABATT-1, zashimiwe ku mugaragaro.

Umuyobozi w’Ingabo ziri muri UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, wari unayoboye uwo muhango yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu ikomeye itanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye, anashimira abasirikare b’Abanyarwanda ku bw’ikinyabupfura n’umuhate bagaragaza mu kuzuza inshingano zabo.

Yavuze ko abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu ari benshi kandi ari yo nkingi ya mwamba mu butumwa bwa UNMISS.

Brig Gen William Ryarasa, Uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa yavuze ko batayo ya RWABATT-1 yujuje inshingano zo kugarura umutekano n’ituze.

Yagaragaje ko bakoranye n’ingabo za Leta ya Sudan y’Epfo mu kurengera uburenganzira bwa muntu no kurinda abaturage.

Iyo batayo yanagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, himakazwa isuku, ubuzima n’uburezi; hatangwa serivisi z’ubuvuzi ku baturage, ibikoresho by’isuku n’ibyi’shuri, gutera ibiti n’ibindi.

Lt Col Emmanuel Ntwali, Umuyobozi wa RWABATT-1, yavuze ko kwambikwa imidari y’ishimwe ari ikimenyetso gikomeye ku ngabo zimaze amazi 11 mu butumwa bw’amahoro zuzuza inshingano zabo.

Yongeyeho ko gushimirwa bifite uruhare rukomeye mu kubongerera imbaraga n’akanyamuneza mu kubungabunga amahoro.

Yanashimiye uruhare rw’Ubuyobozi bwa UNMISS na Guverinoma ya Sudani y’Epfo n’abasirikare bose bari kwitanga kugira ngo buzuze akazi kabo neza.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE