Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na Mozambique kwizihiza umunsi w’Ubwigenge

Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, (Rwanda Security Force, RSF) zifatatanyije n’icyo gihugu mu birori byo kwizihiza imyaka 50 bamaze babonye ubwigenge.
Ni ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa Maj Gen Emmy K. Ruvusha n’abandi bayobozi b’icyo gihugu mu birori byabereye muri Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Maj. Gen. Emmy K. Ruvusha yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro mu karere, ubufatanye n’umurage usangiwe ushingiye ku bwigenge bw’ibihugu bya Afurika.
Ku ruhande rwa Mozambique yashimiye u Rwanda rwababaye hafi mu bikorwa bigamije kugarura ituze no guhashya imitwe y’iterabwoba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sérgio yagize ati: ”Ingabo z’u Rwanda zabanye natwe igihe ubumwe n’amahoro byacu byari mu kaga. Uyu munsi turizihiza imyaka 50 y’Ubwigenge, twibuka ko ubufatanye nyakuri butagaragarira mu bihe by’intsinzi gusa, ahubwo no mu rugamba ruyibanziriza.”
Guhera mu 2021, Ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique, zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu.
Ubwo bufatanye bwagize uruhare rugaragara mu kugarura amahoro, gusubiza mu buzima busanzwe uduce twinshi, gusubizaho ubuyobozi bwa gisivile, no gufasha abari barahunze gutahuka mu ngo zabo.