Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage muri Sudani y’Epfo 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda (Rwanbatt1) boherejwe mu butumwa  bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bahaye serivisi z’ubuvuzi abaturage bo mu byaro bitandukanye. 

Ni igikorwa cyakozww hagati y’itariki ya 19 kugeza ku ya 22 Kanama 2024 mu cyaro cya Liria giherereye muri Leta ya Central Equatorial. 

Ni kimwe mu bikorwa by’iterambeee ni kunoza imibereho myiza y’abaturage byakozwe n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riri mu Burumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni muri icyo gihugu.

Ku bufatanye n’indorerezi za gisirikare zoherejwe n’ubuyobozi baa UNMISS, abasirikare b’u Rwanda kandi baganiriye n’abaturage bo muri icyo cyaro hamwe n’abayobozi babo, kugira ngo bamenye imiterere y’umutekano w’ako gace. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE