Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali zishimirwa kugarura amahoro muri Santarafurika

Ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya RWANDA BATTLE GROUP VI n’iya RWAMED IX, ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Santarafurika (MINUSCA) zambitswe imidali na UN zishimirwa ubwitange bwazo mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Kwambikwa iyo midali byakorewe mu gace ka Bria, muri Perefegitura ya Haut-Kotto.
Umuyobozi wa MONUSCA, Brig Gen Ndour Simon yashimiye cyane ingabo z’u Rwanda kubera ubunyamwuga bwazo, kugira ikinyabupfura no gukora ibikorwa byiza.
Yashimiye batayo ya Rwanda Battle Group VI ko yagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu duce twa Bria, Quadda na Sam Ouandja ndetse anashimira RWAMED IX ku bikorwa by’ubuvuzi baha abakozi ba UN n’abaturage muri rusange.
Col Dr Rurangwa Théogène, umuyobozi wa RWAMED IX, yagaragaje uko izo ngabo zakoze ibikorwa bitandukanye byo kugarura amahoro, kuva zoherejwe muri icyo gihugu, mu Kuboza 2023.
RWANDA BATTLE GROUP VI zikora uburinzi, gucunga umutekano, bagakora ibikorwa byo kubungabunga ikiremwamuntu, mu gihe RWAMED IX zavuye abantu basaga 1 713 barimo 31 babazwe uburwayi butandukanye.
Muri ibyo birori byabaye ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zagaragaje imbyino gakondo z’umuco nyarwanda.


