Ingabo z’u Rwanda zahaye ikaze abitabiriye Ushirikiano Imara2024

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahaye ikaze inzego z’umutekano ziturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zitabiriye imyitozo ya gisirikare yiswe ‘USHIRIKIANO IMARA2024’ ibaye ku nshuro ya 13.
Iyo myitozo yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili basaga 1.130 baturutse mu bihugu bine bya EAC, ari byo Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo n’u Rwanda rwayakiriye.
Ibihugu biri muri uyu muryango bidahagarariwe muri iyi myitozo yatangiye ku wa 6 Kamena ikazageza ku wa 26 Kamena, ni u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi myitozo ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Urwego rw’Umutekano ruhuje no kubyaza umusaruro inyungu zihuriweho zirebana n’amahoro n’umutekano bihoraho.”
Irimo kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Karere ka Rubavu ahabera imyitozo ya gisirikare yo mu mazi.
Intego nyamukuru y’iyo myitozo ni ukongera imyiteguro n’ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare, ibya Polisi n’ibya gisivile byo gucunga umutekano bibera mu bihugu bihuriye muri EAC, hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umutekano bitandukanye.
Ubwo yayoboraga uwo muhango, Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal yashimangiye ko hakenewe ubufatanye mu Karere mu guhangana n’igorane zinyuranye z’umutekano.
Minisitiri Marizamunda yagize ati: “Akamaro ko guhuza umutekano w’Akarere ntiwabona uko ukarondora. Mu by’ukuri, nta gihugu na kimwe gishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano cyonyine. Bityo ni ingenzi ku bihugu guhuriza hamwe imbaraga nk’Akarere mu guhangana n’ibyo bibazo by’umutekano.”
Yakomeje yibutsa abitabiriye iyi myitozo ko ari amahirwe babonye yo kurushaho kwimakaza umubano n’ubutwererane bifasha Akarere kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byose bishobora kuzamuka.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, wahagarariye Umugaba Mukuru wa RDF, yahaye ikaze abitabiriye abasaba kwiyumva nk’abari mu rugo.
Yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bihuriye muri EAC bisobanuye kunga ubumwe kw’Akarere, intambwe yerekeza mu cyerekezo kizima cyo guharanira umutekano n’amahoro bihuriweho mu Karere.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo za Sudani y’Epfo Col Deng Mayom Manyam, wari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yashimiye Leta y’u Rwanda yakiriye ikanashyigikira iyo myitozo.
Yashimangiye ko inzego z’ubutwererane zikubiye mu masezerano agenga EAC harimo amahugurwa ya gisirikare, ibikorwa bihuriweho, ubutwererane mu bya tekiniki, kugenderanira, no guhanahana amakuru.
Umuyobozi w’iyo myitozo Maj Gen Andrew Kagame, yavuze ko iyi myitozo igamije kongera imikoranire n’ubutwererane mu nzego z’umutekano z’ibihugu by’Akarere, kongera no kunoza ibikorwa byubaka amahoro, guhangana n’iterabwoba, kurwanya magendu no gukumira ibyangiza ibidukikije.
Iyi myitozo kandi ngo igira uruhare rukomeye mu kurushaho kwimakaza ubwumvikane n’icyizere birushaho kongera imikoranire n’ubushuti hagati y’ibihugu.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo myitozo wabaye ku wa Kane tariki ya 13 Kamena 2024, ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma z’ibihugu byitabiriye n’abahagarariye ingabo.
Barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare n’iby’abahoze mu ngabo muri Uganda Jacob Markson Oboth, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Samuel Oking, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Kenya Lt Gen John Omenda Mukaravai.
Haje kandi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka muri Tanzania Maj Gen Fadhili Omar Nondo, Umugaba w’Ingabo za Santarafurika Maj Gen Zépherin Mamadou, n’abandi.

