Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles zikomeje kwagura ubutwererane

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles Brigadier Michael Rosette ari kumwe n’itsinda bazanye mu ruzinduko rw’akazi basuye ibirindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024.
Uruzinduko rwabo rugamije kurushaho kongerera imbaraga umubano n’ubutwererane hagati y’Ingabo za Seychelles n’iz’u Rwanda.
Ku Cyicaro Gikuru Brigadier Michael Rosette yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga
Nanone kandi uwo mushyitsi yakomereje ku gusura Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.
Abo bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles .
Uyu mushyitsi yanasobanuriwe amateka y’urugendo rw’iterambere rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Avugana n’itangazamakuru, Brigadier Michael Rosette yashimangiye ko uretse kuganira ku kwimakaza umubano, banaganiriye mu nzira nziza zo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare yashyizweho umukono mu mwaka ushize.
Indi ngingo yagarutsweho ni ijyanye no kurushaho kunoza ubushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare binyuze mu kongera amahugurwa no guhererekanya ubumenyi bwa gisirikare.
Ingabo z’u Rwanda n’Iza Seychelles bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo umutekano wo mu mazi, guhangana n’iterabwoba, guhanahana amakuru, guhanahana amahugurwa n’ibindi.
Uruzinduko rw’uyu munsi rugaragaza indi ntambwe ikomeye mu mubano urangwa hagati y’u Rwanda na Seychelles, kandi ikaba inashimangira ukwiyemeza kw’ibihugu byombi ko gukomeza kunoza ubutwererane mu bya gisirikare n’umutekano.
Biteganyijwe ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles azanasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.


